Diamond Platnumz n’itsinda ryose bafatanyije muri Wasafi Record batangaje umuhanzi mushya ugiye gukomereza urugendo rwe muri iyi Lebal.
Ni umuhanzi ufite indirimbo zitandukanye zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi bo muri Wasafi ndetse na Diamond Platnumz ubwe.Nyuma yo gusinyisha uyu muhanzi we yavuze ko yishimiye kuba hamwe na Diamond Platnumz yita ‘Brother Lion’.
Nk’uko bari babitangarije abakunzi babo ko tariki 16 Ugushyingo bazatangaza umuhanzi mushya, binyuze mu kiganiro ‘ The Swahili Night’ niho batabgarije umuhanzi mushya wanagize icyo abivugaho.
Ubwo yari amaze gutangazwa ‘Di Voice’ wakoranye n’abarimo Diamond, Zuchu , Mbosso na Lava Lava, yatangaje ko yagize ubwoba ubwo Diamond yamwegeraga akamubwira ko ashaka kumugira umuhanzi yahoze yifuza kuba.
Di Voice , usanzwe ahimbwa izina ‘Swahili Kid’, yagaragaje kandi yahise ataha , yagera murugo akicara akarira.
Nyuma yo gutangazwa no kugira icyo avuga , Di Voice aka Swahili Kid, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yafatanyije n’abasitari bari muri Wasafi yinjiyemo..
Babu Tale, umwe mu bayobozi ba Wasafi we yavuze ko batekereje gusinyisha umuhanzi mushya nyuma yo gufasha abarimo Rayvanny na Harmonize , agaragaza ko kugenda kwabo aribyo byatumye batekereza kuzana indi mpano.
Babu Tale yavuze ko kandi uyu musore Di Voice aka Swahili Kid, yasabwa kwishyura Million 29 Sh, kugira ngo kontaro ye ibashe gusozwa ave muri Wasafi ariko nanone avuga ko abarimo Rich Mavoko n’abandi bavuyemo ntayo batanze.
Ubusanzwe Wasafi irimo ; Diamond Platnumz, Zuchu, Mbosso, Lava Lava, na Queen Darleen umaze igihe acecetse.