Advertising

AFC/ M23 bagiye gushyiraho Banki nshya yitezweho kuzahura ubukungu

03/06/25 12:1 PM
1 min read

Nyuma y’aho Felix Tshisekedi wa Congo ashyiriyeho ingamba zishyuza imisoro irenze kubicuruzwa biva i Goma na Banki zose zigafunga imiryango, AFC / M23 ngo agiye gushyiraho Banki nshya bise ‘Banque du Kivu ( BDK) izabafasha mu kuzahura ubukungu mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi Banki ngo ishobora gutangira gukora mu minsi mike.

Iyi ngo ni Banki izafasha no gutangiza ibikorwa byo kubitsa no kubikuza amafaranga byari bimaze iminsi bisa n’ibidakora mu Burasirazuba bwa Congo harimo Goma na Bukavu nk’uko Kivu Today babivuga.

Bavuga ko hari hashize amezi agera kuri abiri ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwarafunze ibikorwa bya Banki zose i Goma na mu bindi bice bicungwa na M23.

Muri izi Banki zari zarafunze imiryango harimo ; Rawbank, Trust Merchant Bank , Equity Bank, , Sofibanque , Ecobank, Bank of Africa , Access Bank BDEGL, ibi bikaba byari byaratumye abaturage bo mu Mujyi nka Goma , Bikavu na Uvira batabona aho bakura amafaranga cyangwa ngo bayabitse.

Uku gufunga Banki byatumye ubucuruzi n’ubukungu muri rusange bitagenda neza , abakozi ntibahembwa ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka burazamba.

Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma kuri M23 no gufungura Banki ya Banque du Kivu ( BDK) bikaba bizafasha abatuye mu Mijyi yavuzwe haraguru kuzahuka.

Biteganyijwe ko iyi Banki izakorana na Banki zirimo ‘Bank of Kigali, KCB Bank na CRDB Bank kugira ngo abakorera mu bindi bihugu biborohere.

Amakuru avuga ko azaba ari Banki ikoresha cyane Serivisi za Murandasi ndetse ifite n’umutekano ukomeye kubera ko izaba ikorera mu gace karimo intambara.

Ibi kandi ngo bizatuma abari bamaze igihe badahembwa bongera guhembwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop