Advertising

Abasore gusa: Dore uburyo 3 bw’ingenzi bwakubwira ko umukobwa agukunda cyane

24/06/2024 10:02

Burya ibyo umubiri w’umukobwa uvuze nibyo biba ari ibyiyumviro bye kuri wowe muri kumwe.

Umubiri w’umukobwa n’amarenga akoresha bivuga ku rusha amagambo 1,000 yatobora n’umunwa we.Abakobwa bakunze kugaragaza ibikorwa cyane ndetse bakabishimangiza kwiyererutswa btavugisha amagambo.Niba umukunda rero, akaba akoresha ibyo bimenyetso agusubiza ariko ntubashe kubibona , mu gihe gito ushobora kumubura.

DORE UKO WAMENYA NIBA AGUKUNDA UREBEYE KU BIMENYETSO BY’UMUBIRI WE.

1.Akunda ku kwikoreshwaho bya hato na hato.

Burya umukobwa utangiye kujya akwikoreshwaho bituma agira imisemburo myinshi ya ‘endorphins’.Uku gukomeza ku gukoraho rero biba bishimangira ko agukunda.Ashobora kugira aho agufata cyangwa rimwe na rimwe akarambika akaboko ke ku musatsi wawe.

Rimwe na rimwe, ushobora kuzajya ubona , akaguru ke gakora ku kawe cyangwa akagusunikisha ake.Yagukoraho abishaka cyangwa atabishaka ,icyo wamenya ni uko hari ubutumwa aba arimo kuguha bwerekeye urukundo ashobora kuba agukunda.

Ikindi kandi ni uko , ibyinshi muri ibi akora, usanga abiherekeresha inseko nziza, kwinyonga, n’ibindi bitandukanye akora asa n’utabishaka ariko abishyizeho umutima.

2.Azaharanira ku kwegera cyane.

Burya iyo umukobwa agukunda cyane, ahora akwegereye , aguhanze amaso ndetse akaba yanashaka uburyo uvuga mukaganira kandi nyamara yabonaga utabishaka.

Iteka uzabona ahangayikishijwe n’ibibazo byawe, aguhore iruhande muri byo.Ajye azana utuntu two kurya hamwe nawe kugira ngo mukunde musangire.

3.Akunda gukaraga umusatsi.

Ubusanzwe , umusatsi w’umugore cyangwa umukobwa ugaragaza uko yiyumva.Benshi mureba filime z’urukundo by’umwihariko izo mu gihugu cy’Ubuhinde murabibona.

Umukobwa wagukunze rero, akoresha umusatsi we mu gihe muri kuganira, akazunguza umutwe ari nako aseka cyane ariko byose abyikoresha agira ngo urangarire umusatsi we.

Ikimenyetso kimwe , ntabwo cyaba gihagije ko umuntu runaka ubona ko agukunda, cyakora nubona kimwe , bibiri, bitatu by’umwihariko mu byo twavuze n’ibyo dukunda kugarukaho mu nkuru zacu, uzahite umenya ko wakunzwe ubundi nawe uafate inzira yo kwigarurira urwo rukundo niba koko ubona nta kibazo cyo gukundana nawe , kuko birashoboka ko umuntu ashobora kugukunda ariko wowe ukaba utamwiyumvamo.

Isoko: YourTango

Previous Story

Abasore: Menya amagambo atuma umukobwa akwishimira akiyumva

Next Story

Dore impamvu ukwiriye kujya ukora umwitozo wa Yoga buri munsi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop