Abashakanye: Dore amoko y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro

by
30/04/2024 15:27

Abantu bose bagira ikibazo cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro, hari amoko y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro bakwiriye kwibandaho mu gihe cyo gufata amafunguro yabo bikaba byabafasha guca ukubiri n’icyo kibazo burundu bitabatwaye imbaraga nyinshi.Niba uri umugore ushobora kuyifashisha wita ku wo mwashakanye.

Binyuzemu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo bwagaragaje ko umwe mu bagabo 3 aba afite ikibazo cyo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro bityo rero bimwe mu biribwa twabateguriye rero bifatwa nka nyambere mu gutuma abashakanye bagira ubushake kubera ko byongera ibinyabutabire mu mubiri bikeneye kugira ngo igitsina gifate umurego.

DORE AYO MAFUNGURO USABWA KUGIRA NYAMBERE.

1.Watermelon :Murubuto rwa Watermelon habamo ikinyabutabiri cyitwa Citrulline.Iki kinyabutabire gituma umubiri uvubura Aside Nitirike byombi bikaba bigira umumaro ukomeye mugutuma umubiri ugira ubushake bwo gutera akabariro.Imbuto nka Kokombure nazo zikungahaye kubinyabutabire bituma umuntu ashyukwa ndetse n’ubushake bukiyongera.

2.Epinari n’izindi mboga rwatsi: Ibi duhora tubigarukaho kugira ngo byumvikane neza mu matwi y’abakunzi bacu bafite iki kibazo dore ko mudasiba kubitwandikira.Imboga za Epinari nazo ni ingenzi cyane nk’uko Ubuzima Info babitangaza.Umuntu ufite iki kibazo , agirwa inama yo guteka izi mboga akazikoramo agasosi agashyiramo umuntu n’agasenda.Imbogarwatsi nazo rero zituma umubiri ubona intungamubiri n’imyungugu ituma ukanguka bityo ubushake buka bwakwiyongera.

3.Ikawa: Kunywa aikawa nabyo bishobora gutuma ubushake bwo gutera akabariro bwiyongera nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe kubagabo banyweye ikawa ingana na miligaramu 170 na 375 ku munsi.

4.Shokora yirabura: Muri shokora habamo ikinyabutabire cyitwa Flavanol gituma amaraso atembera neza mu mubiri akwirakwira hose bigatuma agera no mugitsina  ubushake bukiyongera.

5.Amafi: Burya kurya amafi n’ingenzi ariko cyane cyane ayo mu bwoko bwa Salmon dore ko ariyo abamo cyane Vitamini D ituma amaraso atembera neza mu mubiri.

6.Ubunyobwa: Ubunyobwa burya, bufasha cyane abagabo , mu kubongerera amasohoro kandi afite imbaraga.Abagabo rero bagirwa inama yo kwita ku bunyobwa cyane babifashijwemo n’abo bashakanye.

7.Indimu n’amaranje: Indimu n’amarongi birafasha cyane by’umwihariko kubagabo.

Isoko:  Healthline

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

“Umugabo w’umunyamahirwe nuzandongora” ! Umugore akomeje gushakisha umugabo

Next Story

Abakobwa : Dore ibintu 5 abasore baba bashaka ku bakobwa bakundana nabo ariko ntibabivuge

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop