Umutwe wa M23 watangaje ko abantu bapfuye mu mirwano iherutse mu Mujyi wa Goma ari aba FARDC na Wazalendo. Amakuru avuga ko barenga 5,000 nyamara UN yo ikavuga ko barenga 2,900 bakaba barashyinguwe ku munsi wo ku wa mbere ku irimbi riri hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma abandi bakaba bakirimz mu Bitaro.
Byatangajwe na Bernard Bisimwa umwe mu bayobozi ba AFC/M23 yatangaje ko nta muryango w’i Goma uri mu kiriyo kubera abapfuye.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa Patrick Muyaya , aherutse gutangaza ko imirambo irenga 2,000 ikiri mu mihanda i Goma ikeneye guhambwa.
Uyu muyobozi washinjije ingabo z’u Rwanda na M23 ubwicanyi ku basivile mu mirwano iheruka i Goma no mu nkengero zayo. Mu butumwa bwatangajwe na Bisimwa Bernard , umwe mu bayobozi b’umutwe wa M23 yasabye Ubutegetsi bwa Kinshasa kureka kujya mu ntambara iteye isoni ku bapfuye i Goma.
Yavuze ko imirambo yahoze mu mihanda i Goma , yahavanywe igahambwa ari iy’abasirikare ba FARDC n’abakorana nabo”. Yavuzemo Wazalendo , FDLR abacanshuro b’i Burayi n’ingabo z’Uburundi yemeza ko baguye ku ruganda.
Imiryango imwe n’imwe i Goma yagaragaye ibwira itangazamakuru mpuzamahanga ko hari abantu bayo yabuze yarimo ishakira mu mirambo Umuryango wa Croix Ruge umaze iminsi ushyingura i Goma.
Umunyamakuru wa UMUNSI.COM yageze ahari hari gushyingurirwa imirambo mu Mujyi wa Goma, yabwiwe n’umwe mu bakozi ba Red Cross ko bagomba gushyingura imirambo igera kuri 5,000 dore ko umunyamakuru yahavuye hamaze gushyingurwa 3,200 mu gihe UN ivuga ko izashyingura igera kuri 3,000.
Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa UMUNSI.COM, umugore w’abana barindwi yari yaturutse kure ya Goma aje gushakira umugabo we mu mirambo kuko ngo igiye cyose yagerageje kumuhamagara ariko ntibibashe gukunda bityo agatekereza ko yapfuye.
Uyu mugore ngo ntabwo azi niba umugabo we yarapfuye cyangwa niba ari muzima , ikinda yashakaga kureba niba ari mu mirambo yazanwe hamwe n’Irimbi ariko banze ko areba ko yaba arimo. Uyu mugore yemeza ko afite agahinda kenshi kuko arera abana 7 ntacyo kubaha afite.
Iyi mirambo ngo yaririmo kuzanwa n’imodoka ndetse aho yashyinguwe hacukuwe n’imodoka zisanzwe zikora imihanda.
BBC ivuga ko kugeza ubu bigoye kumenya ukuri kw’ibivugwa na Leta, UN na M23 ku bantu bapfuye baguye mu mirwano yaganishije M23 gufata Goma.
DRC: Ingabo za FARDC , Wazalendo na FDLR barenga 5,000 bashyinguwe mu kimeze nk’umuferege ,