“Abakobwa n’abahungu bakora imibonano mpuzabitsina badafite imyaka 18 cyangwa ntagakingirizo ni amarimbi” – Teta Gihozo

21/04/2023 16:34

Hashize igihe humvikana amajwi ahwihwiswa ko ubu ubusambanyi bwakajije umurego m’urubyiruko, ibyo bigasanishwa n’imyitwarire igaragara mu ngimbi n’abangavu aho usanga bakabije kwishora mu ngeso zidahwitse zirimo n’ubusambannyi.

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Film mu Rwanda Gihozo Teta Nicole yifatiye ku gahanga urubyiruko rutinyuka gukora imibonano mpuzabitsina rutaruzuza imyaka y’ubukure (18) avuga ko umuntu wese utinyuka gukora icyo gikora aba ari injiji bujiji.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Teta Nicole yahamamije ko nta mwangavu cyangwa Ingimbi bari bakwiye gukinisha gukora imibonano mpuzabitsina uko biboneye ngo banatinyuke kuyikora nta gakingirizo kuko ababikora baba ari amarimbi yigendera.Ati:”umuntu ukora imibonanompuzabitsina nta gakingirizo uwo ni irimbi pe kuko ntawamenya impamvu yaga kugakoresha. Ibaze uri umwana byongeye uri n ‘umwana urumva ko uba uri kwishyingura.”

Teta Nicole Gihozo ni Umunyamakuru kuri Fine Fm 93.1 ikorera i Kigali mu Rwanda akaba umukinnyi wa Film mubamaze kumenyekana kuko uretse kuba yarakinnye muyitwa Urugo Rwange , ubu ari mo gukina muyitwa Mia Mor Ica kuri Patyno Comeddy kuri Channel ya Youtube.

Uyu mukobwa kandi Taliki 14.02.2023 yagaragaye mu mashusho y’ i Nyamirambo ahazwi nko mu marangi amenaho umubyeyi wari uhetse umwana Umutobe (jus) banatongana cyane ariko bizakurangira bimenyekanye ko yari amashusho ya film bakinaga.Gihozo Teta Nicole avuga ko nta muntu ukwiye kwisukira imibonanompuzabitsina atujuje imyaka y’ubukure cyangwa idakingiye kuko aba ari irimbi ryigendera.

Advertising

Previous Story

Dore impamvu zishobora gutuma umukobwa / umugore ajya mu mihango inshuro ebyiri mu kwezi

Next Story

Dore amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe ukinjira mu rukundo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop