Abakobwa: Menya uburyo bwiza wakoresha Waka umukunzi wawe amafaranga

23/01/2024 11:21

Ni Kenshi umukobwa aba akundana n’umusore ariko rimwe narimwe agahura nikibazo runaka acyeneye amafaranga ariko akabura uburyo bwiza yayasabamo umukunzi we.

 

 

Icyakora zirikana ko abahungu benshi badakunda umukobwa ubasaba amafaranga kuko bumva ko mu rukundo bitavuze kwakwa amafaranga ndetse ko Bazi ko Kenshi bene abo bakobwa nta rukundo bagira ahubwo baba Ari abakuzi bibyinyo kuko bivugwa.

 

https://www.youtube.com/watch?v=xChKvKIIdRg&t=7s

 

Muri iyi nyandiko tugiye kuvuga ku buryo bwiza wakoresha Waka umukunzi wawe amafaranga.

 

 

1.Shaka amafaranga yawe bwite

 

Ni ukuvuga ngo iyo ugira amafaranga yawe, umukunzi wawe mu gihe umwatse amafaranga kuko azumva ko uyacyeneye cyane ko ubusanzwe aziko uba ufite amafaranga.

 

 

2.Tanga nawe

 

Iyo ushaka ko Umusore mukundana ajya aguha amafaranga ni ngombwa ko nawe ujya uyamuha kuko nawe iyo uyamwatse arayaguha cyane ko aba abizi ko n’ubundi nawe uzayamuha.

 

 

3.Mwereke urukundo

 

Abasore benshi bakunda umukobwa ubereka urukundo, rumwe rubonwa na buri umwe. Muri uko kumuha urukundo rero rutarimo uburyarya niho umusabiramo amafaranga ndetse rimwe narimwe akayaguha utayamusabye kubera ko abona ko umukunda.

 

 

4.Koresha amayeri ya kigore

 

Igitsina gore ubwacyo cyavukanye amayeri ashobora gutuma Umusore bakundana amuha amafaranga. Harimo nko kurira ugaragaza ko hari ikintu wabuze bityo bigatuma uhabwa amafaranga.

 

 

5.Ba umwizerwa kuri we

 

Niba ukundana n’umusore mukunde wenyine utamubeshya, ibyo bizatuma agukunda cyane agufate nk’umwamikazi ndetse arinabwo atangira kuguha buri kumwe ushaka kuko abibona ko utamuryarya.

 

 

6.Irinde gukoresha uburyo bumwe

 

Ni ukuvuga ngo ugomba kwirinda gukoresha uburyo bumwe umusabamo amafaranga ahubwo ukagerageza guhinduranya, kuko iyo umusaba amafaranga mu buryo bumwe abona ko uba umubeshya nta rukundo rubirimo.

 

 

7.Mubwire akugurize

 

Ubu ni bumwe mu buryo bwiza bworoshye, bwira umukunzi wawe akugurize amafaranga runaka, ibyo bituma aguha amafaranga Kandi ni gacye uzabona Umusore ari kwishyuza umukobwa bakundana amafaranga yamugurije.

 

 

8.Ishyura fagitire rimwe narimwe

 

Mu gihe mwasohotse wowe n’umukunzi wawe, ujye wishyura fagitire nabyo bituma Umusore mukundana yumva ko akwiye kuguha amafaranga mu gihe uyacyeneye kuko abibona ko nawe witanga mu rukundo rwanyu.

 

 

9.Musabe amafaranga neza utamutuka cyangwa ngo umurakaze.

 

 

Buri gihe ujye umushimira uburyo akwitaho mu buryo bwose yewe no mu buryo bw’amafaranga. Ibyo bituma n’ubutaha aguha amafaranga kuko abizi ko umushimira uburyo akuba hafi Kandi abasore benshi bakunda kumva ko bafitiye akamaro umukobwa bakundana.

 

 

 

 

 

 

Source: lovedevani.com

Advertising

Previous Story

Zari Hassan yiyamye abantu bamwandikira bamusabirizaho amafaranga

Next Story

#UMUSHYIKIRANO19: Miss Mutesi Jolly yakebuye urubyiruko

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop