Abakobwa b’ubu bagutwara umugabo ! Umukobwa yavuze ko atazigera yerekena umugabo we ku karubanda

20/01/2024 17:31

Umuhanzikazi Karole Kasita wo mu gihugu cya Uganda yagaragaje impungenge aterwa n’abakobwa bo muri iki gihe ko bashobora kugutwara umugabo ndetse avuga ko atazigera yerekena umugabo we ku karubanda kubera impamvu itangaje.

 

Ubusanzwe uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo n’umusore w’umuraperi witwa Fefe ariko bombi babihakana bivuye inyuma ko nta rukundo barimo ndetse ko ntanurwo bigeze kujyamo.

Uyu mukobwa mu mwaka ushize nibwo yibarutse umwana we wimfura w’umuhungu ndetse akaba yakaniye ko atazigera yerekena umugabo we ku karubanda cyangwa se w’umuhungu we kuko ngo nta muntu n’umwe bireba.

Mu magambo ye yagize ati “sinzigera nerekana umugabo wanjye ku karubanda. Umubano wacu nta muntu n’umwe bireba, biri hagati yanjye n’umugabo wanjye papa w’umwana wanjye. Sinshaka ko rubanda bamenya urukundo rwanjye kuko bamwe muri bo zashobora kunsengera.”

Impungenge z’uyu muhanzikazi zirumvikana nubwo ubusanzwe abakobwa benshi iyo bafite abakunzi bahita babashyira ku karubanda ariko uyu mukobwa we yavuze ko adashobora kwerekana Umugabo bakundana.

 

Source: howwe.biz

Advertising

Previous Story

Yageze ku kibuga cy’indege baramuyoberwa bamusaba kogosha ingohe

Next Story

Umusore yapfuye azize kwemeza bagenzi be ubwo yasimbukaga mu nyanja akarohama

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop