Abahanzi benshi baramuririmba! Monalisa ni muntu ki ? Sobanukirwa byinshi kuri uyu mugore waciye ibintu ku Isi hose

03/12/2023 15:40

Niba ukunda kumva indirimbo nyinshi zitandukanye, haba indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi hose, uzumva indirimbo nyinshi abahanzi baririmba izina Monalisa. Ese ntago ujya ugira amatsiko yo kumenya uwo Monalisa bavuga ? Ese wowe usanzwe umuzi ? Uyu munsi muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru avuga kuri uyu mugore Monalisa.

 

 

Ababizi neza, muzi ko Monalisa ari igishushanyo cy’umugore mwiza ndetse kikaba cyarashushanyijwe n’umwe mu bagabo babahanga Isi yigeze igira ariwe Leonardo da Vinci ahagana 1503!. Benshi iyo bumvishe iryo zina bahita batega amatwi kubera ko iteka uyu mugabo yavugwagaho ubuhanga ndetse nudushya ku buryo ibintu yakoze muri iyo myaka nubu bakibyubaha.

 

 

Bivugwa ko uyu mugabo Leonardo da Vinci yatangiye gushushanya iki kishushanyo cy’uyu mugore muri 1503 ndetse akakirangiza muri 1504 muri Florence. Bivuze ko ashobora kuba yaragishushanyije umwaka wose!! Uyu mugabo bivugwa ko iki ataticyo gishushanyo yakoze cyonyine kuko hari ibindi yakoze nkikitwa Saint Jerome in the wilderness, the last super aribyo bita igaburo rya nyuma, ariko ibyo byose ntago byakunzwe nkuko iki gishushanyo cya Monalisa cyakunzwe.

 

 

Ese ninde wahaye akazi uyu mugabo ngo amushushanyirize icyo gishushanyo!?

 

Bivugwa ko umugabo w’umukungu ndetse w’umunyacyubahiro  witwaga Francisco del Giocondo,  ariwe mugabo wahaye akazi uyu mu nyabigwi Leonardo da Vinci ngo amukorere icyo gishushanyo cya Monalisa.

 

 

Ese mu byukuri uyu mugore bashushanyije ni inde mu buzima busanzwe!? Abantu benshi bemeza ko uyu mugore Monalisa Ari Lisa Gherardini wavutse kamena Taliki 15, muri 1479 avukira muri Florence, apfa taliki 15 Nyakanga muri 1542.

 

 

Uyu mugore akaba yari umugore wa Francisco del Giocondo wahaye akazi uyu mugabo Leonardo da Vinci, rero niyo mpamvu abantu benshi bizera ko iki gishushanyo cya Monalisa Ari umugore w’uyu mugabo wari ushushanyijeho.

 

 

 

Icyakora Hari abandi bantu batemeranya n’ibi, bo bizera ko iki gishushanyo cya Monalisa Ari ibitecyerezo byaje mu mutwe wa Leonardo da Vinci maze akagishushanya mbese ko cyerekana abagore Bose muri rusange.

 

 

Iki gishushanyo cyaje kwamamara ndetse kuva muri 1804 iki gishushanyo kibarizwa mu nzu ndanga murage yo mu gihugu cya France mu Mujyi wa Paris.

 

 

Kuri ubu iki gishushanyo bivugwa ko nta ngoyi kigira. Hibazwa impamvu ariko umugabo witwa Pascal Cotte usanzwe yiga ku bishushanyo, avuga ko iki gishushanyo cya Monalisa cyahoze gifite ingoyi ariko kubera uko imyaka yagiye ihita zavuyeho cyane ko iki gishushanyo kimaze imyaka myinshi cyane.

 

Ubu iki gishushanyo cya Monalisa kizwiho kuba aricyo gishushanyo gihenze cyane kurusha ibindi ku Isi hose. Ndetse gifite uduhigo twinshi cyane. Bivugwa ko kuri ubu iki gishushanyo cya Monalisa gihagaze agaciro kangana na Billion ya madolali ya America ($1Billion).

 

 

 

 

Source: Wikipedia

Advertising

Previous Story

Bizera ko yakomotse ku nkende ! Ese Virus itera SIDA ikomoka he ? Sobanukirwa neza amateka ya SIDA

Next Story

Urwandiko Bruce Melodie yatuye Perezida Paul Kagame , abafana be,abanyamakuru n’umuhanzi Shaggy rukomeje gukora benshi ku mutima

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop