Umuziki wo muri Afurika uri gukura umunsi ku munsi ku buryo utatinya gushyira abahanzi mu batunze agatubutse kurenza abandi ku Isi.Muri iyi nkuru turagaruka ku bahanzi bo muri Uganda batunze menshi kurenza abandi.
Iyo umuhanzi agize amafaranga menshi , yagura ibikorwa benshi bashinga inzu zitunganya umuziki, bagafasha baganzi nk’uko turabibona kuri aba bo muri Uganda.
UKO BAKURIKIRANA.
1. Bobi Wine.
Bobi Wine ni umuhanzi , akaba umunya-politike akaba umwe mu bakora ibikorwa byo kwitanga no gufasha abandi bitewe n’ibihe bibi barimo.Bobi Wine ntabwo yabaye umuhanzi gusa ngo amenyekane ahubwo ni umucuruzi ukomeye winjiza asaga Miliyoni 5 USD.
2.Mesach Ssemakula.
Ssemakula Mesach ni umuhanzi ukomeye muri Uganda.Yakunzwe cyane kubera ijwi rye n’amagambo yandika akora ku mitima y’abayumva.Kubera igihe amaze muri muzika bituma afatwa nk’umwe mu bakire dore ko yagurishije indirimbo ze asaga $560,000 muri uyu mwaka wa 2024.
3. Eddy Kenzo.
Kwamamara kwa Eddy Kenzo kwatangaje benshi kuko nta kintu gitangaje yari afite.Eddy Kenzo , yatangiye umuziki akora bisanzwe cyakora aza kwamamara mu ndirimbo ‘Sitya Loss’.Eddy Kenzo yahise aba umwe mu bakunzwe aza no gushyirwa mu bafite menshi kuko abarirwa muyangana na Miliyoni 11 USD
4. David Lutalo.
Ubuhanga , kwambara no kwitwara bya David Lutalo byatumye Abagande benshi bamushyira mu mitima yabo baramukunda cyane. kubera indirimbo nziza zuje ubutumwa ziba izambere mu kumvwa cyane, byashyize Lutalo mu bahanzi bakize muri Uganda.David Lutalo abarirwa muri Miliyoni 12.5 z’Amadorari y’Amerika.
5.Geofrey Lutaaya.
Yamaze imyaka myinshi muri muzika ya Uganda aza kujya muri Politike ariko ni umwe mu bakunzwe cyane mu buhanzi bwe.Ubutunzi bwe akura cyane mu bucuruzi bungana na $350 USD.
6.Bebe Cool.
ijwi rifite imbaraga n’umuvuduko mu bitaramo byafashije Bebe Cool kubona amafaranga amushyira ku mwanya wa 6 mu bahanzi batunze agatubutse.Bebe Cool wamamaye mu ndirimbo ‘Love You Everyday ‘ abarirwa umutungo usaga Miliyoni 10.9 $.
7. Rema Namakula.
Rema Namakula ni umuhanzikazi wo muri Uganda. Yakoranye indirimbo nyinshi n’abahanzi bo mu Rwanda.Uyu mukobwa yigaruriye abatari bake mu ijwi no kumenya kwandika. Uyu nawe abarirwa muri Miliyoni 10.9 USD.
8. Juliana Kanyomozi.
Uyu ni umwe mu bahanzi bakomeye Afurika ifite.Yakoze indirimbo nyinshi zirakundwa ndetse ziramenyekana cyane.Afatwa nka “Queen Of Ugandan Music”.Kuva muri 2000 yakoze umuziki cyakora muri 2024 nibwo yaje kubarirwa umutungo ungana na Miliyoni 1.9 USD.
9.Navio.
Navio akundirwa uko ateye n’uburyo yihariye mukurapa.Nawe abarirwa angana na Miliyoni 1.9 USD.
10.Grace Nakimera.
Grace Nakimera, ni umuhanzikazi , Umubyinnyikazi, umwanditsi w’indirimbo n’ibindi.Ubuhanzi bwe bwatumye ashyirwa ku mwanya wa 10 n’amafaranga angana n’Amadorari 320 ( $320 USD).