Advertising

Abagore gusa: Uburyo wakwitegura umugabo wawe mu gihe mushaka gutera akabariro ntumwime

04/11/2023 13:21

Umubiri si uw’umugore gusa ahubwo ni uwumugabo nawe, ntanubwo umubiri ar’uw’umugabo gusa ahubwo ni uw’umugore we.Ibi bishatse kuvuga ko gutera akabariro ari inshingano bireba buri wese Ese mugore ni gute wakwitegura umugabo wawe.

 

Mu gihe abashakanye bashaka gutera akabariro hagati yabo bombi hagomba kubamo kwiyumvanamo ndetse no kwitegurana bisanzwe.Muri iyi nkuru turibanda kuri wowe mugore.

 

1.Kumwitegura mu bwonko : Umugore agomba gutegura ubwonko bwe neza kuko bavuga ngo igikorwa cyo gutera akabariro kibera mu mutwe.Mu gihe umugore adateguye neza mu mutwe ntabwo iki gikorwa cyakorwa kabone n’ubwo umugabo yaba abishaka.

 

Muri iki gikorwa cyo kwitegura mu mutwe niho , umugore ategura neza igihe barabikorera ndetse akabyishyiramo kugira ngo mu gihe umugabo abishatse ahite abikora.Iyo umugore atiteguye , umugabo akabimusaba , aramwangira bikababaza umugabo.

 

2.Kwitegura bigaragarira inyuma: Ni byiza ko umugore yitegura umugabo we mu buryo bugaragara [ Physically ].Ugomba kujya mu bwogero , ukambara neza , ukisiga amavuta meza, ukogosha imyanya y’ibanga , byose urimo kubimukorera.Numara kumwitegura , ugerageze witware neza, mbese umere nk’umugore ushyiriye umugabo kumeza amafunguro akunda.

 

3.Kwitegura akabariro gatunguranye: Mu by’ukuri birashoboka ko , umugabo wawe aje agushaka cyane , nawe wegeyeyo. Ese urumva ari byiza ? Ni ukwibeshya kumva ko umugabo wawe , uramwima ibyo arimo kugusaba hanyuma ukanizera ko atarajya mu bandi bagore.

 

Ntabwo tuvuze ko kuba yajya mu bandi bagore bishobora kuba amakosa yawe, ariko nanone sibyiza ko wowe umwirengagiza.

Previous Story

Ni impanga ! Ifoto yo mu bwana ya Diamond Platnumz niyumuhungu we Naseeb Junior ikomeje kuvugisha abatari bake

Next Story

Kim Kardashian yavuze ko umukobwa we North west akunda kubana na Se Kanye West

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uburyo bwiza bwo kuryama bwakurinda kugona

Iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso bigira ingaruka nyinshi kandi nziza mu mikorere y’umubiri. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop