Abagore gusa : Ibintu bizakwereka ko wubahuka umugabo wawe

30/01/2024 11:37

Kimwe nk’umugabo wese, umugore nawe burya agomba icyubahiro umugabo we mu rugo ndetse no mu bantu. Kimwe mu bintu bituma umubano w’umugabo n’umugore ukomera bakarushaho kubana neza ni kubahana hagati yabo.

Dore ibintu bizakwereka ko wubahuka umugabo wawe;

1.Uramukabukira : Ni ukuvuga ngo kumwe uvugisha umugabo wawe uvuga cyane nuburakari burya niba ubikora buri munsi menya ko ushobora kuba utubaha umugabo wawe.

2.Ntiwubaha inshuti ze: Mu gihe wubaha umugabo wawe uba ugomba no kubaha inshuti ze kuko Ziba zimufitiye umumaro runaka, rero Niba aruko bimeze menya ko umugabo wawe umwubahuka.

3.Ntiwubaha umuryango we: Iyo umugore n’umugabo bubahana burya buri umwe aba agomba no kubaha ndetse agakunda umuryango wa mugenzi we, ariko Niba utubaha umuryango w’umugabo wawe menyako umugabo wawe umwubahuka.

4.Umugereranya n’abandi bagabo ;Niba umugabo wawe umugereranya n’abandi bagabo menyako umugabo wawe utamwubaha, kuko umwubaha ntiwamugereranya n’abandi bagabo.

5.Umubwira nabi mu bantu; Mu gihe utuka cyangwa ubwira nabi umugabo wawe mu bantu nabwo menya ko wubahuka umugabo wawe ndetse cyane.Niba ukoresha telephone yawe buri gihe iyo umugabo wawe akuvugishije ukamwima umwanya ko muganira, icyo gihe nabwo menya ko wubahuka umugabo wawe.

6.Utamubeshya; Mu gihe wubaha umugabo wawe iteka umubwira ukuri, rero iyo utangiye kujya ubeshya umugabo wawe menyako ko uba umwubahuka.Ubundi buryo bizakwereka ko wubahuka umugabo wawe ni igihe uzaba wanga guha agaciro ibyo umugabo yifuza.

 

Source: fleekloaded.com

Advertising

Previous Story

KNC ashyize umucyo ku iseswa ry’ikipe ya Gasogi United

Next Story

Umukobwa yasutse amarira nyuma yo kubona amafoto y’ubukwe y’umusore bari bamaze imyaka 3 bakundana

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop