Thursday, May 9
Shadow

Abagabo: Dore ahantu 3 hatangaje umugore wawe aba yifuza ko wamukora ariko ntabikubwire

Hari ubwo abagore baba bifuza ko abo bashakanye babakorera ahantu habaryohera ariko ntibatobore ngo babivuge.Ibi bituma bagira intugunda ariko bikaba ikibazo kuko abagabo baba batahazi.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe aho hantu n’uburyo babigenza.

Kugira umubano urusheho kuba mwiza ni byiza ko ubasha guhuza n’uwo mwashakanye nk’uko abyifuza kandi ugakora iyo bwabaga kugira ngo umugere ku igufa.Uzagira urugo rutemba amata n’ubiki igihe uzaba wabashije gukora ibintu byose bikenewe mu rugo rwawe ariko ukaba wabashije no kunezeza uwo mwashakanye ukamugera kugufa.

Abagabo benshi rero bakunze gukomeza kuvumbura ibyo abagore babo bakunda kuko abagore badakunze kuvuga ibyo bashaka ndetse n’ibyo bifuza ko abagore babo babakorera.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibice bigera kuri 3 buri mugore wese aba yifuza ko umugabo we yakoraho ariko ntabashe kuba yabivuga bitewe n’intege nke zabo.

Ibi bice kandi nubikoraho buri munsi uzagera aho wumve umugore wawe neza.Niwongera gusohokana n’umugore wawe uzite kuri ibi bice ubundi wirebere uko bigenda.

1.IMISATSI. Ibi ni ibintu bizwi rwose, abagore benshi bakunda gukorwa kumisatsi yabo ndetse babiha agaciro gakomeye.Umusatsi ni uburanga bw’umugore kuba wowe wawukoraho rero bimwerekako ari mwiza nk’uko ikinyamakuru Ubuzima center dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Muri iki gice , uzabashe kubwira umugore wawe ko ari mwiza cyane ndetse umutake mu buryo bugaragara niba yasokoje neza umutake , ejo uzabona yashyize indi nabwo agamije ko umubwira ko ari mwiza.

2.IGIHE ABABARA UMUGONGO WO HASI.

Iki gice cyegera kukibuno ni igice abagore benshi bakunda cyane kuko nacyo kigaragaza imiterere itandukanye n’iy’undi mugore , rero mugabo wowe gerageza use n’umukorera masaje bizamushimisha kurusha uwamutembereje muri DUBAI.
3.MU BWORO BW’IBIRENGE.

Aha hantu ujye uhibanda cyane.Gukorakora mu bworo bw’ibirenge by’umugore wawe bituma yumva aruhutse kandi akumva agukunze cyane.Yumva ashimishijwe n’umuhate ugira kugira ngo umushimishe.

Iyi nkuru ireba abagabo bubatse , musore byige ubimenye cyangwa iyinkuru uyandike ahantu kugira ngo umunsi washatse umugore uzabyibuke.