Kunywa soda bifite ibyago byinshi byo kwandura kanseri .Abahanga basanze kunywa soda imwe ku munsi bifite ibyago byinshi byo kwandura kanseri
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inama ya ‘kanseri Victoria’ ifatanije na kaminuza ya ‘Melbourne’ batangajeko, kunywa ibinyobwa bya karibone bishobora kongera ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’umwijima ku kigero cya 73%. Ubu bushakashatsi bugaragaza cyane cyane ububi bwo kunywa isukari nyinshi gusa bikaba biba mu binyobwa byinshi kandi ibi bikaba bikunzwe kunyobwa cyane n’abantu benshi .
Ubushakashatsi bukaba bwararebye amakuru yaturutse ku Banya-Australiya bari hejuru y’ibihumbi birenga 35.000 bityo abangana na 3.283 bakaba barwaye kanseri 3.283. Ababashakashatsi bavumbuye ko abantu banywa ibinyobwa birimo isukari birenze bibiri ku munsi bakunze kurwara kanseri y’umwijima. Iki kikaba ari ikibazo cyi ngutu kibangamiye Leta nyinshi ku isi doreko zihora zishakisha umuti wo kugikemura.
Urebye ubwinshi bwibinyobwa birimo isukari haba no mu mafunguro dufata ,gusa ibyavuye muri ubu bushakashatsi bireba cyane, Ibinyobwa byinshi bizwi cyane, nka soda, ibinyobwa bya siporo n’ibinyobwa bitera imbaraga, birimo isukari nyinshi byiyongeye kandi, bishobora kugira uruhare mu kongera ibiro kimwe n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima nka diyabete yo mu bwoko bwa 2, indwara z’umutima, n’indwara y’umwijima.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byiyongera ku bimenyetso bihura no kunywa isukari n’ibyago byinshi by’ubuzima butandukanye. Isano iri hagati y’isukari na kanseri y’umwijima ntisanzwe ,kuko kanseri y’umwijima nindwara ikomeye kandi akenshi yica.
None, niki wakora kugirango wirinde akaga ko kunywa ibinyobwa birimo isukari? Mugabanye gukoresha ibyo binyobwa nkigisubizo kimwe. Ahubwo, hitamo ibinyobwa byiza ,amazi, icyayi kitaryoshye, cyangwa amazi meza hamwe nigice cyindimu cyangwa lime.Byongeye kandi, ni ngombwa kugumana ibiro bizima no kurya indyo yuzuye ikungahaye ku mbuto, imboga, na poroteyine.
Imyitozo ngororangingo buri gihe kuko ishobora kugufasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri ziterwa n’umubyibuho ukabije nibindi bibazo byubuzima.Biragaragara ko ingaruka zo kunywa ibinyobwa birimo isukari ari ngombwa, kandi ko kugabanya gufata ibyo binyobwa ari inzira yoroshye kandi ifatika yo kurinda ubuzima bwawe. Bityo ushobora kugabanya ibyago byo guhura nibibazo bikomeye byubuzima, nka kanseri yumwijima, hitamo ubuzima bwiza kandi bufite icyerekezo.
Umwanditsi: Bimenyimana Jean de Dieu Felicien