Ni inkuru itangaje ndetse idasanzwe mu matwi y’abantu kumva ko umuntu yakwifuza kwihindura itungu cyangwa inyamaswan runaka.Uyu mugabo wabaye icyamamare kubera kwihindura imbwa yatangaje yaje kubigeraho , aho ubu ngubu yabaye yo neza neza.
Umugabo uzwi ku mazina ya Toco wifuje kuzaba imbwa kuva kera cyane yabigezeho amaze gutanga amafaranga asaga ibihumbi 16 by’amadorali ($16,000 ), kugira ngo bamukorere umwambaro w’imbwa (Dog Costume), wo kwambara ubusanzwe kugira ngo yemeze ko yageze kunzozi ze yakuranye.Mu gihe abandi bakurana inzozi zo kuzaba ibitangaza ndetse n’ibyamamare we yakuranye izo nzozi yaje kurotora dore ko we kugeza ubu asigaye akora nk’imbwa , agenda nkayo ndetse n’ibindi byose akagerageza kuyigana.
REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO – MURI CONGO BYAKOMEYE
Mu mezi yatambutse, uyu mugabo yagerageje gushaka uburyo yakwemeza abantu ndetse anaberekako anyuzwe n’uko ateye, akora urubuga rwa youtube , aho yiyemeje kujya ahatambutsa amashusho n’amafoto arimo we bwite agaragaza ubuzima bwe.Nyuma yo gutangira kutangaza aya mashusho uyu mugabo yabaye icyamamare kumbuga nkoranyambaga aho abantu bose basigaye bamurangarira.
Toco yantangarije ibinyamakuru byandikira muri Amerika ko ibyo umuryango we ndetse n’inshuti ze batizeraga kuri ubu aribyo ari gushyira mu bikorwa.Ni umuntu usanzwe ariko washatse kugera ku ntego ze yakuranye kuva akiri umwana muto cyane nk’uko nawe ubwe abitangaza.
Ese ni gute umuntu yatekereza kwihindura imbwa, akihindura ikindi kintu, agata ishusho Imana yamuremye yamuhaye agashaka gufata iyindi ? Ese byaba byerekana ubuhanga afite cyangwa ni uguhakana Imana yamuremye mu ishusho yayo? N’ubwo ntawafata umwanzuro cyangwa umwanya kugira ngo anenge cyangwa agire uwo arenganyiriza uburenzira bwe , ahari nawe urumva neza uburyo uyu mugabo yabikoze bifite impamvu yabyo ishobora kuba iye ku giti cye cyangwa indi yakuye ahandi yakuriye na cyane ko abahanga bavuga ko umuntu aba agizwe n’ibintu bitandukanye birimo n’imico ye bwite kandi ngo iyo mico umuntu akaba ayikura ahantu hanyuranye harimo; abamubyaye , uwamureze ndetse n’agace nyirizina yakuriyemo bitewe n’imico ikaranga.