Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abagore bo mu rwego rw’imari

7 days ago
1 min read

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama Ngaruka mwaka y’Ihuriro ry’Abagore bari mu Rwego rw’Imari (Financial Alliance for Women Annual Summit) iri kubera muri Kigali Convention Centre.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburyo serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR).

Ikaba yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, yitabirwa n’abaturutse impande zitandukanye z’Isi barimo abayobozi , abashoramari, abahagarariye inzego z’ubugenzuzi, n’abayobora ibigo bito n’ibiciriritse cyane cyane ibyashinzwe n’abagore.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko gushora imari mu bagore by’umwihariko ba rwiyemezamirimo ari icyemezo cyiza igihugu cyafashe. Yagize ati:

Yego, kuri twe, gushora muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko ab’abagore, ni amahitamo ya nyayo.

Yashimye kandi iyi nama avuga ko ari urubuga ruzafasha mu guteza imbere ubushobozi bw’umugore no kumufasha kugera ku ntego z’iterambere.

Mu biganiro biri kubera muri iyi nama, haribandwa ku guteza imbere abagore mu ishoramari no mu bucuruzi, ndetse no kurebera hamwe uko imishinga n’ingamba zishyirwaho zagira uruhare mu korohereza abagore kugera kuri serivisi z’imari.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Madamu Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kubaka urwego rw’imari rudaheza, rutanga serivisi z’imari ku baturage bose mu buryo bungana.

Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 ku buringanire mu kugerwaho na serivisi z’imari bwakozwe muri Werurwe 2025, bwerekanye ko abagore 96% mu Rwanda bagerwaho na serivisi z’imari, bivuye kuri 92% mu 2020.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR), bufatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’abandi bafatanyabikorwa.

Raporo igaragaza ko ikinyuranyo mu kubona serivisi z’imari hagati y’abagore n’abagabo cyagabanutse, aho cyavuye kuri 7% mu 2020 kigera kuri 4% mu 2025. Nubwo abagabo bafite amahirwe menshi yo kugira konti muri banki (27%) ugereranyije n’abagore (17%), imibare yerekana ko abagore benshi bitabaza serivisi z’imari z’ikorana buhanga.

Mu 2024, abagore bakoresha Mobile Money bageze kuri 73% ugereranyije na 55% mu 2020, bigaragaza iterambere ryihuse mu ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’imari mu bagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop