Mu masaha y’umugoroba wo ku wa 23 Mata 2025 , nibwo hasohotse itangazo rivuga ibyemeranijweho hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo ariko akaba ari amasezerano y’ibanze muri ibyo biganiro barimo gusa akaba atanga icyizere dore ko M23 itigeze isabwa kuva aho yafashe bimwe byo ivuga ko itakora.
Nyuma y’aya masezerano benshi mu Banye-kongo n’abayobozi ba M23 barimo na Guverineri Wungirije w’Umujyi wa Goma Manzi Willy bishimiye iyo mbanziriza mushinga , bagaragaza ko ari intambwe ikomeye yatewe n’impande zombi bityo bakaba bizeye ko ibi biganiro bizabageza ku mahoro.
Muri ayo masezerano yasinywe ku wa Gatatu , yashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa AFC / M23 naho ku ruhande rwa Leta ya Congo asinywaho na Papy Mbuyi uhagarariye itsinda rya DRC muri ibyo biganiro biri kubera i Doha muri Qatar.
Impande zombi zemeranyijwe gukorana zigahagarika umwuka mubi n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Muri ayo masezerano bavuga ko guhagarika intambara ari kimwe mu bisubizo byiza bizatuma habaho kugaruka kw’amahoro na cyane ko ari ubwa mbere, M23 na Leta ya Congo bicaranye ku mezi y’ibiganiro hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo.
Muri ayo masezerano kandi hagaragaramo ko bemeranyijwe kudakoresha amagambo mabi na cyane ko yagiye afatwa nka gashoza nta mbara.

KANDA HANO USOME ITANGAZO RYOSE