Cecile wihebeye akazi ko gutunganya inzara yaganiye byinshi na Chita Magic

1 month ago
1 min read

Cecile Artnes niryo zina akoresha mukazi akaba azwiho gutunganya abageni ndetse n’abambariye abageni mu bukwe butandukanye ndetse akunze kwifashishwa mu birori bikomeye cyane cyane ibijyanye nubwiza agukoraho rikaka.

Byose byatangiye  abikora mu buryo bwo kugira ngo abone amafaranga yibanze mbese yo kwikenuza. Gusa kuri ubu asigaye abikora nka Bussiness nini ndetse imaze kumuhuza n’abakomeye batandukanye.

Inama ikomeye ndetse nisomo yigiye mu buzima nuko igihe cyose utekereje ikintu runaka gusa kikaba kitabangamiye rubanda nya mwinshi rwose ugomba kubikora ubundi Imana ibiguheramo umugisha iyo watangiye.

Kuri ubu amaze kugera ku rwego rushimishije kuburyo hari nubwo atumirwa muma office akomeye cyangwa ukamuhamagara akagusanga mu rugo nyuma yo kuvugana ibiciro mugahuza neza. Kubantu basuzugura akazi avuga ko akenshi  usanga ari ubuto buboshya gusa nibamara gukura rwose bazasanga bishukaga.

Kimwe nindi mirimo nawe akunze guhura nibicantege ndetse  nimbogamizi zitandukanye, biba bisaba imbaraga ndetse ni akazi gasuzuguritse kuri bamwe. Bitwara umwanya munini ndetse hari ubwo umuntu atanyurwa nibyo umukoreye kandi ntako utagize.

Ikindi kintu gikomeye cyane nuko biba bisaba kuba wishimye ndetse uzi kuganira n’umukiriya wawe kugira ngo atarambirwa. Mu byamamare akunda gukorera bizwi cyane hano mu Rwanda harimo nka Shadiboo ndetse na Pamella hamwe na Mukuru we,  si abo gusa kuko hari naba pastor bakomeye akunze kujya gukorera mu rugo.

Kugeza magingo aya Cecille nta mukunzi afite ndetse aba yumva anyuzwe  niyo mimerere, ni bimwe mubyatangaje Chita cyane. Ikintu cya mbere ashyize imbere ni Bussines akabanza akiyitaho ndetse ntiyifuza kuzabera umugabo we umutwaro.

Mugihe ushaka ku booking Cecile kugira ngo agukorera wamuhamagara kuri 0784181994 cyangwa ukamwandikira kuri instagram ye cecileartnail ndetse afite instagram ye ibwite atari iyakaze ariyo uweracecile.

Cecille ibintu byo gukora inzara arabyubaha cyane kuburyo yabyize igihe kirenga umwaka wose ndetse yumva atanyuzwe arenzaho imenyereza mwuga andi mezi menshi.

Inama ikomeye ku mwana wumukobwa akishakisha nuko yakwihangana ndetse nawe bizagenda biza abakiriya bamumenyere. Nawe igihe yatangiraga akazi yahereye ku koza abagabo mu mutwe ndetse ajya mubyo gusuka ariko yabonaga nta ntambwe ari gutera gusa  bitewe no kudacika intege ubu ameze neza ntakibazo.

Kuva mu bwana bwe ibintu by’ubwiza yumvaga arizo nzozi ze ndetse yakundaga kubiganiza mama we, Cecile niwe muhererezi mubana bose bavukana ndetse abavandimwe be bose barashatse niwe ukiri ingaragu.

Cecile bwa mbere yinjira Kigali hari 2019 ubwo yozaga abagabo mu mutwe muri Saloon bakoranaga. Kubyo abantu bahuza ibyo koza abagabo no kubareshya kugira ngo basambane, Cecile we yari afite intego ndetse ntago yigeze agira umugabo numwe agusha.

Company ye bwite yitwa ‘Cecile beauty asrt boutique’. Mugihe ushaka kwigana na Cecille ukwezi kumwe gusa aguca ibihumbi ijana. Ndetse mugihe uzi gufata vuba rwose uba witeguye guhita winjira mu kazi kandi ibikoresho wigiraho biba ari ibye.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop