Elisa yavuze agahinda yagize ubwo mama we yapfaga mugihe cya guma murugo

1 month ago
2 mins read

HAKIZIMANA Elisha ni umugabo wubatse ufite umugore umwe ndetse n’abana babiri. Mu kiganiro na Sabin kuri ISIMBI TV yavuze uburyo ki yagize agahinda gakabije nyuma yo gupfa kwa Mama we azize Kanseri yibere.

Icyamubabaje cyane nuko mbere yuko atabaruka hari hashize iminsi ibiri cvd19 igeze mu Rwanda, icyo gihe hari amabwiriza yo kuguma murugo.

Uyu Elisa yanyuze mu ubuzima bugoranye cyane igihe uba ukeneye umuntu ukaba hafi gusa ugasanga imimerere ntibyemera. Igihe mama we yapfaga ubwo bitari byemewe gusurwa byasigiye umuryango wabo igikomere kuburyo murumuna we yagize ihungabana aho kubyakira byari byanze ndetse badafite abantu babari hafi.

Nyuma yo kubura umubyeyi wabo bakundaga ndetse wari uhatse umuryango kuko Papa wabo yari afite uburyayi ndetse nawe bwari bumukomereye yagombaga gufata inshingano zo kwita ku bavandimwe be bagera kuri 7.

Elisa nyuma yibyo yabonye , aburira ababyeyi benshi baba mama kuzajya bagerageza kwipimisha kenshi kuko kanseri ikunze guterwa ni imihangayiko kandi muri iyi minsi urabona ko ibiduhangayikisha ni byinshi.

Ikintu kimwe atajya yibagirwa ni ukureba ibere rya mwonkeje, ribagwa rigakurwaho kuri we ni ishusho itajya iva mu mutwe we ndetse,  Ikindi yumvaga kibabaje cyane nuko mama we yari yarapfutse umusatsi wose ku mutwe.

Hari ikosa abana bajya bakora mu buzima bakibuka kubikosora ku munota wa nyuma ibintu byararenze igaruriro. Igihe mama we yari agiye kubagwa ikibyimba yari afite mu mutwe yasize amubwiye ko nagaruka bazabonana.

Ibyo byose byari byaratewe n’umukobwa bakundanaga gusa mama we ataramwishimiye. Byaje gutwara iminsi kugira ngo yumve ko nta deni mama we yagiye amusigayemo ryo kumwumvira gusa Elisa agira inama urubyiruko yo gutega amatwi witonze umubyeyi wawe kuko agucitse mutarakiranuka umutimanama wawe uragukomanga.

Nyuma yo gufata inshingano zo kwita kumuryango no  kurera barumuna be, yaje gukundana nu umukobwa wari utuye muri Kowete bahuriye muri Group ya whatsapp.

Uwo mukunzi we yamugiriyeho umugisha aza kumugurira Camera kugira ngo atangire akazi ko gufotora. Icyo gihe yacuruzaga telefoni, bitewe nukuntu yari asanzwe yisazurwaho  ndetse akundwa kwisanisha nabantu batandukanye abantu benshi bamwitaga ‘Mr. Romantic’.

Kuri Elisa urukundo ni ukuri. Ibi abikomoza kugukundana nu muntu gusa ari kure yawe abo dukunze kwita aba diaspora, yego bisaba akanya ndetse no kumutega amatwi. Aribuka igihe kimwe ubwo hari ku munsi wabakundana yamukoreye aka video ka amafoto 3000 kugira ngo abone umwanya byamutwaye abitegura ndetse nurwo amukunda.

Elisa ibintu byo gutendeka ndetse no gucana inyuma abibona nk’ikizira. Kuri we ikizere nicyo kirema intwari. Ndetse igihe cyose umukobwa mukundana nta kintu nakimwe umuhisha , uba umwimye urwaho rwo gufuha cyangwa kugukeka keka.

Igihe cyose ukundana n’umuntu ari kure yawe, ugomba gukoresha Detail  ukamubwira akantu kose igihe wabyukiye, gahunda yumunsi ndetse nicyo uteganya. Nyuma gato uwo mukunzi we wabaga muri Koweti baje gutandukana, akundana nundi ariwe waje kumubera umugore.

Mu nshuti zose Elisa yagize yisanze harimo n’abasinzi. Inama ikomeye agira urubyiruko ni ukumenya kuganira ndetse ukaganiza ni nshuti zawe, ukamenya uko ziyumva. Ati ‘ agahinda gasangiwe karashira’.

Elisa hari ibintu abona byateye aho umukobwa ajya kubana nu musore bagashyingiranwa nyuma. Avuga ko ibyo bintu abona bitera umwaku. Kuri we yari yarihaye intego yo kuzakora ubukwe buciye mumucyo ndetse yemera ko igihe cyose wubaha umukunzi wawe muteganya kubana ngo ntimwatandukana bitewe nuko yanze kuguha mbere yuko mubana.

Kuri Elisa igihe yabaga akundana nu mukobwa yirindaga gukora kumabere ye kuko yahafataga nkahantu hakomeye hazamwonsereza umwana we , ndetse yirindaga gukora kubice byibanga kuko bibyutsa irari.

Mu gusoza yagiriye inama abasore, avuga ko niba ushaka umugore mwiza, ugomba gushaka umukobwa usenga. Umuntu aba uwagaciro bitewe naho mwahuriye, bityo umuntu  wese muhuriye murusengero kabone niyo yaba ari ikirara gusa aba agifite umutima kuburyo yahinduka.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop