Ucyinjira mu byumva bifungirwamo abagororwa, inyinshi muri gereza zo mu Buyapani usanha ziganjemo abageze muzabukuru. Abo basheshe akanguhe usanga imigongo yabo yarahetanye ndetse ibiganza byabo bisa nk’aho bisusumira kubera imyaka.
Muri gereza aho baba bagomba kuba igihe runaka bakatiwe usanga, bafite abakozi babitaho bakabakorera amasuku, bakabategurira amafunguro ndetse bagahabwa ubuvuzi.
Inyinshi muri gereza zo mu Buyapani uhageze wakekako ari inzu zita kubakuze bitewe n’agaciro bahabwa ndetse bagakurikiranwa kugeza igihe igihano cye kirangiriye. Mu kiganiro bamwe mu bacungagereza bagiranye na CNN batangaje ko hari bamwe bataha batabishaka ndetse nti batinda kugaruka kuko ngo ariho babonera amahoro n’umutekano.
Umwe mubarinzi witwa Tochigi akaba asanzwe atuye mu majyaruguru y’umujyi mukuru w’U Buyapani ariwo Tokyo yatangaje ko bamwe mumfungwa zirekurwa gusa zikingisa ndetse zigasaba kwishyura nibura ama dollar ari hagati ya ($130-190), ngo bahagume gusa ntibyemerwe kuko igihano cye kiba cyarangiye.
Yagize ati:”Harimo n’abavuga ko bazatanga amafaranga angana n’amadorari hagati 130 na 190 ku Kwezi kugira ngo bibere hano iteka”. Yakomeje agira ati:”Ni abantu beza muri iyi gereza rwose”.
Bamwe mu batanze ubuhamya harimo uwitwa Akiyo w’imyaka 81 y’amavuko avuga imbogamizi abenshi bahura nazo bikaba bituma bifuza kuguma muri gereza aho gusubira mu miryango yabo ari uko baba bafatwa nk’ibicibwa.
Yagize ati:”Hano niho hantu heza kuri njye. Muri iyi gereza harimo abantu beza”.Muri gereza bishimira ko nta rungubahura naryo ndetse ko baba bafite imirimo bahugiyemo kandi bahabwa umwanya uhagije wo kuruhuka.
Umugororwa umwe wahinduriwe izina ubwo yaganiraga na CNN akitwa Yoko kuri ubu afite imyaka 51 akaba yarafunzwe inshuro zirenga 5 ndetse imyaka yose amaze gufunga yose hamwe irenga 25 gusa nta narimwe ngo yigeze yumva ari ahantu hatekanye ndetse yitaweho nkiyo ari muri gereza kuruta kujya kuba hanze.
Yagize ati:”Hari abantu hano bakoze amakosa bayagambiriye kugira ngo bagarurwe hano muri gereza by’umwihariko bakabikora mu gihe amafaranga yabashiranye”.
Undi mugororwa witwa Megumi yavuze ko abapolisi basaba (abagororwa) bafite impamyabumenyi mu byubuforomo kugira ngo bite ku zindi mfungwa zishaje. Bityo bigatuma abenshi bumva batuje ndetse ntibifuze kuba basoza igihano cyabo ngo basezererwe.
Abafungiwemo bivugwa ko bagaruka kubera ubuzima bubi kuko mu Buyapani hejuru ya 20% by’abageze mu zabukuru byibura mu myaka 65 baba ari abakene.