Advertising

Kimwe n’abandi bose Drake nawe yatunguwe nyuma y’umukino wa Mike Tayson

11/18/24 5:1 AM

Umuraperi w’icyamamare Drake yongeye kuvugisha benshi nyuma yo guhombera amafaranga menshi yari yateze ku mukino w’iteramakofi wahuje Mike Tyson na Jake Paul, akaba yari yavuze ko Mike Tyson aza kutsinda Jake Paul ariko ntibigende uko.

Drake yateze amadorali $335,000 (asaga Miliyoni 400 Rwf), yizeye ko Mike Tyson w’imyaka 58 azatsinda Jake Paul w’imyaka 27.

Iyo Mike Tyson aza gutsinda, Drake yari kwegukana Miliyoni $1 (arenga Miliyari 1 Rwf), ariko umukino warangiye Jake Paul yegukanye intsinzi.

Uyu mukino wabereye kuri AT&T Stadium Arlington, muri Leta ya Texas. Ni umukino wategurwaga nk’uwa nyuma Mike Tyson akinnye mu buzima bwe, uyu akaba ari umunyabigwi mu mukino w’iteramakofi.

N’ubwo yari afite ubushake bwo gusoza urugendo rwe rw’amateka atsinda, byarangiye amahirwe yanze. Abafana barenga ibihumbi 70 bari bateraniye kuri Stade bakurikirana uyu mukino w’imbaraga n’amateka.

Wari warimuwe inshuro ebyiri, aho wari kuba muri Gicurasi, ukimurirwa muri Nyakanga, mbere y’uko ushyirwa ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Mike Tyson uzwiho gutsinda imikino 19 yikurikiranya ku buryo bwa knock-out, yari yitezweho gusezera mu buryo bwiza atsinda, ariko Paul yerekanye ko atari umukino woroshye, aramutsinda bitunguranye.

Uyu mukino warebwe n’ibyamamare n’abanyacyubahiro benshi barimo na Jimmy Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igikorwa cyari kigamije guha icyubahiro Tyson nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose, ariko byarangiye ashyize akadomo ku rugendo rwe rw’umwuga atsinzwe. Drake akomeje gutungura benshi kubera urukundo rwe rw’imikino y’amahirwe, n’ubwo akenshi usanga adahirwa.

Iki gihombo gikomeye cyongeye kumushyira mu majwi, ndetse abenshi bakomeje kwibaza niba adakwiye kureka gukina ku mafaranga menshi.

Uyu mukino w’imbonekarimwe si uwo kwibagirana kuko wasize amateka kuri Tyson, waciye agahigo ko gukina afite imyaka 58, Jake Paul watsinze mu buryo butari bwitezwe. Kuri Drake, byo byasize isomo ry’uko mikino y’amahirwe atari yo nzira yo gutera imbere, cyane iyo wibeshye ku ntego.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Victoria ukomoka muri Denmark yegukanye Miss Universe

Next Story

Habonetse kaminuza ya 3 igiye kwigisha ku mateka ya Beyonce muri Amerika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop