Advertising

Jua Cali umuraperi wo muri Kenya arembeye mu bitaro

20/10/2024 11:23

Umuziki wo muri Kenya uri kuzamuka neza gusa ukazamukana n’umwe mu bafite izina rikomeye amamaye mu ndirimbo zitandukanye Jua Cali. Nyuma yo kurwara byatangajwe ko yamaze no guhagarika ibitaramo yari afite.

Umuraperi akaba n’umu producer Paul Julius Nunda uzwi ku izina rya Jua Cali abinyujije kuri page ye ya instagram yasangije abakunzi be amafoto ari mu Bitaro nyuma yo gusubika ibitaramo yaragiye gukora mu mpera ziki cyumweru.

Muri iryo tangazo uyu muraperi yasohoye yavuze ko abaganga be  bari bamugiriye inama yo gufata akaruhuko k’iminsi itatu gusa agakomeza kuremba. Ibyo byamuviriyemo kujya mubitaro kwitabwaho bigatuma asubika ibitaramo yagombaga gukora 18 Ugushyingo.

Jua Cali yatangaje ko itariki azasubukuraho ibitaramo bye vuba cyane namara koroherwa. Benshi mu bakunzi ba muzika ya Tanzania, bagaragaje ko bababajwe no gusubika ibi bitaramo kuri we, bashimangira ko bamwifurije gukira vuba.Umwe yagize ati:”Turifuriza icyamamare Jua Cali, gukira vuba”.

Ni umwe mu bakoze indirimbo zitandukanye dore ko iye ya mbere yagiye hanze muri 2001 yitwa Ruka yakurikiwe na Nipe Asali yasohotse muri 2002 muri 2004, akorana na Pilipili, bashyira hanze yo bise Kamata Dame. Muri 2006, yashyize hanze Album ye ya mbere yise Jua Sekta.

Muri 2007 yasohoye iyo yise Kwaheli, yatumye amenyekana cyane , imufasha no kwegukana igihembo cya Cocacola Pop Star and Radio Present. Mu mwaka wa 2009 na 2009 yashyize hanze Album nshya yise Ngeli ya Ngenge yarimo abahanzi batandukanye barimo abo muri Amerika.Jua Cali , ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite izina muri muzika ya Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ibimenyetso bizakwereka ko umugore wawe atakigukunda

Next Story

Ibintu bitanu imbwa zireha mbere bitaraba

Latest from Imyidagaduro

Ibyamamare 9 bidashoboka ko babyara abana

Hari abantu baba bifashije ndetse banafite ubushake bwo kuba baba ababyeyi gusa imimerere y’ubuzima barimo ikabababere imbogamizi. Ni kubwiyo mpamvu twabateguriye ibyamamare icyenda batabashije
Go toTop