Advertising

Rihanna na A$AP Rocky bakiriwe neza mu birori bya Fashion Week

20/10/2024 09:36

Rihanna n’umugabo we A$AP Rocky  ubwo berekezaga mubirori bya Moncler city of Genius  mu birori byo kumurika imideri byabareye Shangahi mu Bushinwa bakiriwe neza bahacana umucyo.

Uyu muhanzikazi  akaba n’mucuruzi w’imyaka 36 ndetse n’umugabo we A$AP Rocky umuraperi ukomeye w’imyaka 35 bagenda bafatanye ibiganza ndetse bambaye imyenda isa hose kuva hasi kugera hejuru yasaga orange.Mu gihe cyo gufata amafoto Rihanna yakoze benshi kumutima ubwo yasaga nuhobera umugabo we aturutse inyuma maze amamwegama mu bitugu,bari bambaye imyenda ijya gusa bombi ifte ibara ry’umutuku na orange

Ubwo bitabiraga ibi birori bari bambaye imyenda y’igiciro ndetse n’imitako ihenze ya zahabu. Ndetse Rocky yari yambaye ishati yo mubwoko bwa neon orange ndetse ugashyiraho amaherena ya zahabu.Iki gitaramo bari batumiwemo gifatwa  kiba ari ngaruka mwaka cyikitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse bikunze kubera ahantu hagutse hangana na 30,000 m2 z’ubuso.

A$AP Rocky yari umwe mubafatanyabikorwa bibyo birori, hamwe na childish Gambino (Donald Glover) na Willow Smith.Aba bombi ntibakunze gushyira amashuhso cyangwa amakuru hanze yerekeye abana babo gusa Rocky yigeze gutangaza ko Riza akunze kuba ari wenyine gusa Riot we akaba asabana, mbese ameze nka nyina.

Ubwo ASAP Rocky yagarukaga kuri Rihanna yagize ati:”Twamenyanye tukiri bato, twese twari tuziranye. Byari kubera mu gihe cya nyacyo rero dukuze. Twarihuje”.Rihanna na ASAP bafitanye abana babiri  Riot na RZA bibarutse ubwo bari bamaze kwiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Optimized by JPEGmini 3.14.2.84235 0xc5026a66

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Maya Hakawa aritegura kwibaruka Ubuheture

Next Story

Kuki abagize itsinda rya One Direction batandukanye hakiri kare ?

Latest from Imyidagaduro

Ibyamamare 9 bidashoboka ko babyara abana

Hari abantu baba bifashije ndetse banafite ubushake bwo kuba baba ababyeyi gusa imimerere y’ubuzima barimo ikabababere imbogamizi. Ni kubwiyo mpamvu twabateguriye ibyamamare icyenda batabashije
Go toTop