Advertising

Ruth mushiki wa Payne yagaraje agahinda yatewe no kubura musaza we

20/10/2024 09:10

Mushiki wa Payne yari umwe mubagize itsinda rya One direction  akaza gupfa ubwo yari muri Argentine yagaraje agahinda yatewe no kubura musaza we umukurikira, ndetse yibukiranya ibihe byiza bagiranaga nkiyo bagurishaga amatike yose k’umunsi w’igitaramo.

Icyamamare Liam Payme w’imyaka 31 yapfiriye  kuri balcon muri imwe muri hotel yo muri Argantine yitwa Buenos Aires, kugeza magingo aya iperereza rikaba rigikomeje kucyihishe inyuma y’urupfu rwe.Umuryango we wose wagaragaje agahinda watewe niyo nkuru nca mugongo  haba ku ruhande rwa se Geoff ndetse na nyina Karen.

Ndetse isi yose yifatanyije mugahinda nabari bagize itsinda rye yabarizwagamo aribo : Harry Styles, Louis Tomlinson, Niall Horan ndetse na Zayn Malik ndetse nuwari umufatanyabikorwa wabo ukomeye  Cheryl. Payne yari yarashakanye na Simon Cowell ubwo bamenyanaga ahagana mu 2016 gusa baza gutanduka 2017 ubwo bari bamaze kwibaruka imfura yabo ariwe Bear Liam Payne.

Mushiki we yagize ati:”Liam ntabwo yari umuhanzi gusa ahubwo yari umwana wacu, muvandimwe na Marume , inshuti na Se w’umwana w’imyaka 7. Ubu uyu mwana agiye kwiga kubaho ubuzima bwe atamubona”.Yakomeje agira ati:”Tuzita kuri Bear tuzatuma amenya uburyi Ise yari umuntu udasanzwe n’uburyo yamukundaga. Liam yari inshuti yanjye , ntawundi muntu n’umwe wakora nk’ibyo Liam yakoraga ngo nishime kuko yakundaga kumbona nishimye”.

Imwe muri video iri kugarukwaho cyane niyigaragaza Payne ubwo yari kumwe n’umuhungu we  kuri instagrm igihe baganirizaga abakunzi be gusa umuhungu we isura itagaragara kubwo kumurindira umutekano.Cheryl nk’umwe mubari abafatanyabikorwa bakomeye ba One directional yasabye abantu kwifatanya ndetse guhumuriza Liam Bear kubwo kubura papa we. Yakomeje avuga ko Payne Liam usibye kuba yamufataga nk’icyamamare ahubwo  ni nkumuvandimwe we, inshuti magara, ndetse yari papa wimfure ye y’imyaka 17.

Ubu Liam Payne Bear agomba kwihanganira impinduka  zitunguranye z’ubuzima  ndetse biragoye nk’umwana kuzakura atongeye kubona se.

Mushiki we witwa Ruth yatangaje kuri page ye ya instagram ko agomba kuzita kuri Liam Payne Bear, ndetse akazamenya neza ubudasa bwa papa we umusize akiri muto. Ibyo yatangaje byakanguye amarangamutima yabatari bake ndetse ariko bibukiranya ibihe byiza Ruth yajyaga agirana na musaza we.Yakomeje avuga ko Liam ayri nk’inshuti ye magara ndetse ko ariwe watumaga amwenyura.  Yatangaje ko yajyaga akunda gutwara imodoka akajya kumureba iwe murugo akamusanga yicaye hanze arimo kwandika indirimbo, rimwe na rimwe bakicarana igihe bari gushushanya.

Ruth yakomeje avuga ko Liam  yakoraga byose gusa akumva ataraba umuntu mwiza ndetse wishyikirwaho nkuko yabyifuzaga. Ati ‘ ubu ndizera ko aho uri noneho umenye neza ko abantu bagukundaga ndetse wari umuntu mwiza cyane’. Yasoje amushimira cyane kuba yaramuhinduriye ubuzima, ndetse ni inzibutso nziza yamusigiye, yamurebereye umuvandimwe mwiza ndetse n’inshuti y’ibihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bwa mbere Murungi Sabin yakoze ikiganiro  agaragara ashimira cyane umugore we

Next Story

Maya Hakawa aritegura kwibaruka Ubuheture

Latest from Imyidagaduro

Ibyamamare 9 bidashoboka ko babyara abana

Hari abantu baba bifashije ndetse banafite ubushake bwo kuba baba ababyeyi gusa imimerere y’ubuzima barimo ikabababere imbogamizi. Ni kubwiyo mpamvu twabateguriye ibyamamare icyenda batabashije
Go toTop