Advertising

Ubutumwa bwa Louis Tomlinson kuri nyakwigendera Liam Payne batangiranye itsinda n’urwibutso amusigiye

18/10/2024 12:40

Mbere y’uko One Direction ihura nk’itsinda , bamwe muri bo ba banje kuba ababyeyi. Louis Tomlinson niwe waba banjirije yibaruka imfura y’umwana witwa Freddie n’umukobwa bakundanaga Briana Jungwirth muri 2016 muri Mutarama.

Tomlinson yabwiye U.K’s Lorraine Show ko kubyara bigora ariko ko ari ‘Experience’ nziza umuntu anyuramo mu buzima. Yagize ati:”Ndizera ntashidikanya ko uburyo bwiza bwo kuba witeguye neza ari ukugira ibyo unyuramo. Ushobora kubona bigoye ariko aba ari impano nziza ku Isi”.

Nyuma y’umwaka umwe Tomlinson yibarutse Freddie, nyakwigendera Liam Payne nawe yibarutse umwana we wa mbere yabyaranye n’uwo bakundanaga Cheryl Cole, akaba ari umwana w’umuhungu babyaranye bise ‘Bear Grey’. Nyuma yaho , Zayn Malik nawe wamamaye mu ndirimbo Pillow Talk yakoze wenyine amaze gusezera muri One Direction , yabyaranye umukobwa n’uwari umukunzi we  Gigi Hadid bamwita Khai, hari muri 2020.

Muri iri tsinda rya One Direction, Niall Horan uherutse gukorera igitaramo muri Argentina cyanitabiriwe na nyakwigendera Liam Payne babanye mu itsinda rimwe na Harry Styles ntabwo bari bakagize umuryango.

Nyuma y’urupfu rwa Payne Liam , wapfuye kuri uyu wa 16 Ukwakira ku myaka 31ahanutse ku nyubako ya Hoteli muri Argentina , Tomlinson yamusezeranyije ko umwana asize , azamubera Marume mwiza. Ati:”Ndagira ngo umenye ko niba Bear , yarigeze ankenera, ngiye kuba marume mwiza mubuzima bwe ndetse nzajya mu bwira uburyo afite Ise mwiza. Byibura iyo nza kugira amahirwe yo kugusezeraho bwanyuma nkakubwira uko nkukunda”.

Si Tomlinson gusa wagaragaje uko yiyumva ku rupfu rwa mugenzi wabo kuko iri ni itsinda ryakunzwe cyane mu myaka yatambutse mu ndirimbo zitandukanye zirimo; What Makes You Beautiful, Night Changes , Best Song Ever, Magic, You and I yakunzwe n’abatari bake, Story Of My Life, Perfect n’izindi.

Iri tsinda ryatangiye mu mwaka wa 2010 baririmba injyana ya Pop rigizwe na Niall Horan, Payne Liam, Tomlinson , Styles na Zayn Malil warivuyemo muri 2015 bagatandukana burundu muri 2016 buri wese akajya gukomeza impano ye ku giti cye.Ryamenyekanye kandi ku izina rya 1D gusa , abantu benshi bafashe One Direction.

Izina ryabo ryamamaye cyane muri 2010 mu irushanwa rya The X Factor , ari naryo ryabatangirije urugendo muri muzika.Aba basore bari batatanye , baratsinzwe ntibabasha gukomeza mu irushanwa ariko babona amahirwe yo guhuza imbaraga bakora itsinda kuko bari bamaze kumenyana.Bakoze indirimbo nyinshi bitabira ibitaramo byinshi, bafata ibyicaro mu mitima y’abakunzi b’umuziki ku Isi ku buryo kugeza magingo aya , benshi bacyinubira impamvu bahisemo gutandukana ari bato.

Muri 2010 ubwo One Direction bari mu irushanwa rya The X Factor
Muri 2012 ubwo mu bihembo bya Logie Awards.
Muri 2015 One Direction bari mu Bitaramo byabo.
2013 batarama muri Rutherford.
Zayn Malik n’umwana we Khai Malik
Umwana wa Tomlinson

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Amagambo “no sugar added” na “sugar free” aboneka ku biribwa n’ibinyobwa abonura iki?

Next Story

Haribazwa niba urupfu rwa Liam Payne rufite aho ruhuriye n’ibirego bya P Diddy

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop