Advertising

“Inka utahaye ubwatsi ntukwiye kuyagaza” Uwase Nadege yatunze agatoki abasore baba muri Geto

17/10/2024 21:41

Hamaze kumenyekana ijambo rigira riti “inka udakama ntukayihe ubwatsi” iyi nteruro ni yo yatumye abakobwa bakanguka matangira kurwana intambara yo kwihenura ku basore babakene bifuza urukundo ku bakobwa basa neza.

Akenshi ukoresheje iyi nteruro aba ashaka kuvuga ko niba umukobwa atakwiha wese ngo akumenyere akabariro ntakwiye kukubaza amafaranga!.

Iri jambo rikigera mu matwi y’abakobwa bahise bazana interuro yabo ubwabo nk’abirwanaho bavuga ko “inka utahaye ubwatsi udakwiye kuyagaza”. Bashaka kwerekana ko umusore adakwiye kwibaza k’umukobwa usa neza mu gihe nta ruhare yabigize nyamara agashaka kumwibazaho ngo abivanahe?
Bikaba byamutera gufuha.

Ibi ni byo Uwase Nadege yakomojeho kuri HASH MEDIA EMPIRE (Youtube) atunga agatoki abahungu bahunga inshingano zo kwita kubakunzi babo bagahuzwa n’imibonanompuzabitsina.

Yagize ati “ugasanga umuhungu ntanashoboye kwigondera inzu abamo ariko ni we wirirwa avuga ko bamuhe”(sex) kandi ntacyo yamarira uwo mukobwa asaba kandi bikarangira afuhiye uwo mukobwa kubera uko asa.

Si Uwase Nadege gusa ugaragaza ko umusore akwiye kuba yishoboye akabona gutereta kuko hari imvugo igira iti “utereta ute nta mafaranga”? Icyintu abasore babona nko kubatera ubwoba ko nta wakunda umukobwa adafite amafaranga.

Ikibazo benshi bibazo ni igihe abasore bakomeje kuba abakene niba nta miryango mishya yazongera kubaho!.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo wareze abana bagakura nyuma agasanga ari ab’umuzamu we yarize ayo kwarika ! Niwumva ibyo yatangaje urababara

Latest from Imyidagaduro

Go toTop