Advertising

Spotify iyobowe na Ariana Grande weguje Rihanna kubafite ababakurikira benshi

16/10/2024 19:59

Rihanna wari umaze iminsi yicaye ku ntebe y’abahanzikazi bafite indirimbo nyinshi zumviswe n’abantu benshi barenga Miliyari kuri Spotify, ubu Ariana Grande yamaze kumuvana kuri iyi ntebe.

Umuhanzikazi Ariana Grande yasimbuye Rihanna wari umaze iminsi ayoboye abahanzikazi ku Isi, mu bafite indirimbo zumviswe n’abarenga miliyari kuri Spotify.

Ibi Ariana Grande arabikesha album aherutse gusohora yise ‘Eternal Sunshine’ yatumye abakuni be basubira no kumva indirimbo yagiye asohora mbere.

Ni mu gihe Rihanna we umukurikira amaze imyaka irengga 4 ntabihangano bishya asohora. Kuri ubu Ariana Grande yujuje indirimbo 17 zimaze kumvwa n’abarenga miliyari, mu gihe Rihanna we agifite 16.

Kugeza ubu aba bose bayobowe na The Weeknd ufiteho indirimbo 20, agakurikirwa na Drake nawe ufite 17.

Ku mugabane wa Africa umuhanzi Burna Boy ni we uyoboye abandi bahanzi, aho afite indirimbo zirenze icumi zumvishwe n’abantu miliyari.
Burner boy nuwe wa mbere muri Africa mubakurikirwa cyane kuri Spotify

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kendrick Lamar yatambukanye umucyo muri ‘BET HIP HOP AWARDS 2024’ yegukana ibihembo umunani byose

Next Story

Ese Shakib Cham yaba yasubiranye n’umugore we Zari Hassan?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop