Advertising

None se nzirege? Bruce Melodie kuri Agasaro umushinja kumutera inda

15/10/2024 21:45

Bruce Melodie yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano we n’ibirego bya Agasaro Diane, uvuga ko yamuteye inda akiri umwana utarageza imyaka y’ubukure, kirimo byinshi byihishe inyuma.

Mu kiganiro yahaye abakunzi be kuri TikTok, Melodie yavuze ko ikibazo nk’icyo gikwiriye kuganwa inzego zibishinzwe aho kubanza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko kuba Agasaro ataragiye mu nzego zishinzwe gukemura ikibazo, ahubwo akayoboka imbuga nkoranyambaga, bishobora kuba bigaragaza ko hari ikindi kiri inyuma y’ibi birego.

Bruce Melodie yasobanuye ko niba koko yarakoze amakosa, inzego zifite ububasha bwo kubikurikirana. Yongeraho ko ibirego bya Agasaro Diane, byongeye kuzamurwa mu gihe yari atangiye imyiteguro yo gutaha mu Rwanda avuye i Kampala, bimutera kwibaza impamvu ibibazo bidakemurirwa mu nzira z’amategeko ahubwo bikajya mu itangazamakuru.

Ibi bibazo hagati ya Melodie na Agasaro byatangiye kuva mu mwaka wa 2015, ubwo uyu mukobwa yabyaraga, maze agatangira gushinja Bruce Melodie kuba ari we wamuteye inda akiri umwana muto.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Anerlia Muigai n’umukunzi we bari mu byishimo nyuma yo kuva ku nzoga

Next Story

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Latest from Imyidagaduro

Go toTop