Advertising

Musanze: Hoteli Muhabura yibasiwe n’inkongi Yyaturutse mu gikoni

15/10/2024 09:20

Hoteli Muhabura, imwe mu mahoteli akomeye mu karere ka Musanze, yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 14 Ukwakira 2024. Inkongi yatangiriye mu gice cy’igikoni, maze ikwira mu bindi bice by’ububari, resitora, ibyumba bitanu ndetse n’ububiko, bigatwika bikarangira.

Phocas Niyitegeka, umuyobozi wa Hoteli Muhabura, yatangaje ko inkongi yaje mu gihe imirimo yo mu gikoni yari yarangiye, ariko bataramenya neza icyaba cyayiteye. Iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka yatumye byinshi mu bikorwaremezo by’iyi hoteli bihinduka umuyonga.

Umwe mu baturage witwa Hafashimana Emile wari hafi y’aho inkongi yatangiye, yavuze ko babanje kubona umwotsi mwinshi, maze bagakeka ko habaye ikindi kibazo kugeza ubwo basanze hoteli irimo gushya. Polisi yihutiye gutabara, ihagarika inkongi mbere y’uko yakwirakwira mu bindi bice.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane intandaro y’iyi nkongi. Yanasabye abaturage gukomeza kwitwararika ku bintu bishobora guteza inkongi y’umuriro, kuko usibye kwangiza imitungo, bishobora no guhungabanya ubuzima.

Hoteli Muhabura ni imwe mu nyubako zifite amateka akomeye, ikaba yarubatswe mu gihe cy’ubukoloni mu mwaka wa 1954, ikaba yari izwi cyane mu Mujyi wa Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abasore gusa : Umukobwa niba agukunda azakora ibi

Next Story

Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho gutema inka y’umuturanyi we

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop