Advertising

Vem Miller wari witwaje imbunda ubwo Trump yiyamamazaga yarekuwe

14/10/2024 18:00

Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe Vem Miller w’imyaka 49 afite imbunda zitandukanye hafi y’aho Donald Trump yari agiye kwiyamamariza muri Leta ya California, icyakora zigaragaza ko nta bibazo uwo mugabo yari ateje bituma aza kurekurwa.

Inzego zirimo urushinzwe kurinda abayobozi b’Igihugu, Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, zavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku byaha byo gutunga imbunda bitemewe noneho akabikorera hafi y’aho abamamaza Trump bari bateraniye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Coachella, Chad Bianco yavuze ko uwo mugabo wafashwe ku wa 12 Ukwakira 2024, yari afite imbunda nto yo mu ntoki izwi nka ‘pistolet’, irimo amasasu ndetse na magazine mu buryo butemewe.

Uyu mugabo, byavuzwe ko yagerageje kurenga nyirantarengwa ya mbere mu bijyanye n’umutekano, afatwa agerageza kurenga n’iya kabiri, nyuma y’uko abashinzwe umutekano babonaga yitwara bidasanzwe.

Miller kandi yafatanywe impushya zo gutwara ibinyabiziga na za pasiporo ziriho amazina atandukanye.

Ntibiramenywa impamvu Miller yari ari aho Trump n’abarwanashyaka be bari bateraniye.

CNN yatangaje ko Miller yarekuwe by’agateganyo atanze 5,000$ angana Miliyoni 7,787,390  RWF,  bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzaba ku wa 02 Mutarama 2025.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Miller yatangaje ko nta gahunda yo kwivugana Trump yari afite, ahubwo ko yafashwe agerageza kujyana imbunda yari afite aho basakira ubundi bakamuha uburenganzira bwo kwinjira aho Trump yari agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza.

Miller yavuze ko nta cyatuma yica Trump na cyane ko ari umufana we ukomeye, ashimangira ko buri gihe iyo agiye mu rugendo agendana imbunda.

Ni ubwa gatatu hakekwa ko hari abashaka kwivugana Trump nyuma yo muri Nyakanga 2023 ubwo Trump yarasirwaga muri Leta ya Pennsylvania, na bwo ari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Muri Nzeri 2024 nabwo yatabawe igitaraganya n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’aho umuntu ashatse kumwicira mu rugo rwe ruri muri Leta ya Florida.

Perezida Joe Biden uyobora Amerika aherutse kuvuga ko mu gihe byaba ngombwa, Donald Trump yahabwa umutekano nk’uwo Perezida uri ku butegetsi ahabwa, ibishoboka byose bigakorwa kugira ngo uyu mukandida uhabwa amahirwe, aticwa n’abakomeje kumuhiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Diamond Platnumz yagaragaje inyota yo guhatanira Grammy Award

Next Story

Kenya: Umugore yafashe uruhinja rw’injagwe yiyemeza ku rurera nk’umwana we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop