Advertising

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

14/10/2024 17:41

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi mpamvu zinyuranye.

Ibyo kurya bituma mu kanwa hahumura neza.

1.Ibikomoka ku mata: Akenshi iyo umaze kurya ibiryo birimo za aside zinyuranye ni byiza kurenzaho kimwe mu bikomoka ku mata nka yawurute cyangwa cheese.

Kuko bimwe mu bikomoka ku mata biba byongewemo vitamin D, kandi ni nziza ku buzima bwo mu kanwa. Kurya yawurute 2 ku munsi bigabanya igipimo cya hydrogen sulfide, izwiho gutera impumuro mbi mu kanwa.

2.Imbuto cyangwa imboga zikunjagurika: Nyuma yo kurya, iyo utogeje amenyo hari ibiryo bifata ku menyo no ku ishinya, bishobora gutera impumuro mbi. Niba rero utari bubashe koza amenyo nyuma yo kurya, wenda uri ku rugendo cyangwa uriye muri restaurant, nyuma yo kurya gira icyo uhekenya nka pome, karoti, uko bikuba ku menyo bizakuraho bya biryo byafasheho nuko impumuro mbi iveho.

3.Icyayi: Ibinyabutabire binyuranye nka polyphenols dusanga mu cyayi bifasha mu kwirukana impumuro mbi.

Ubwa mbere kuko icyayi kibuza bagiteri zitera impumuro mbi kororoka; bwa kabiri kuko bibuza izitapfuye kugira icyo zikora mu kanwa. Hano ibyiza ni icyayi gisanzwe ari cyo kizwi nka black tea.Iki cyayi kandi kirwanya kwangirika kw’amenyo. Gusa wibuke ko caffeine nyinshi itera kumagara mu kanwa no kuma iminwa, rero ntukanywe cyinshi.

4.Amazi: N’ubwo aribyo tuvuze bwa nyuma nyamara kandi kubura amazi mu mubiri nabyo biri mu bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa.

 

Mu gihe ugerageje gukora isuku ihagije mukanwa gusa ntibigire icyo bitanga ukanakurikiza inama umunsi.com twakugiriye bikanga, byaba byiza uganye kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Davido yaciye amazimwe ku ikibazo afitanye na Wizkd

Next Story

Diamond Platnumz yagaragaje inyota yo guhatanira Grammy Award

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop