Advertising

Davido yaciye amazimwe ku ikibazo afitanye na Wizkd

14/10/2024 17:25

Nyuma y’iminsi mike ishize Wizkid yibasiye Davido n’umuryango we, uyu muhanzi yakomoje ku mubano wabo, yemeza ko nta makimbirane bafitanye nk’uko byavugwaga

Mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Wizkid, ndetse n’ikimenyimenyi mu mwaka wa 2023 mbere y’uko amurika ku mugaragaro Album ye yise ‘Timeless’, barasohokanye kugira ngo ashyire umucyo ku mubano wabo.

Ibi yabitangaje mu gihe Wizkid aherutse kumushotora avuga ko ari umuhanzi utagira impano, ndetse ko n’amafaranaga afite atari ayo yakoreye ahubwo ari aya ise.

Yakomeje avuga ko umuryango wa Davido batiyubaha n’ubwo bakize ndetse akomoza ku kuba afite Nyirarume ukuze nyamara ko yirirwa abyina kuri Tik Tok. Ibi byatumye benshi bavuga ko aya magambo ya Wizkid yerekana no afitanye ibibazo na Davido wamaze kubihakana.

Yabwiye BBC ati: ”Kuba yaravuze kuriya si uko dufitanye ibibazo ahubwo niko abibona”. Davido kandi yanavuze ko aherutse gusaba abafana be kutibasira aba Wizkid ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi ni abahanzi bakomeye muri muzika ya Nigeria, haba Wizkid waherukaga gutangaza ko yafashe akaruhuko ariko bikaba ibyacya kinyoma cya Semuhanuka, ndetse na Davido, ni imboni za bagenzi babo muri Nigeria.

Uretse umuziki wo muri iki gihugu kandi Davido na StarBoy uzwi nka Wizkid, bakunze kwibera muri Amerika aho bakorera umuziki wabo ndetse bagakorana n’abahanzi baho mu buryo bworoshye. Kutavuga rumwe kwabo kugakoreshwa nk’intwaro yo gukomeza kwammaza ibihangano byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ibyiza n’ibibi byo kureba filime ziteye ubwoba, (Horror movies)

Next Story

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop