Advertising

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

13/10/2024 08:54

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc bakizamuka mu bitaramo ategura.

Mu kiganiro yagiranye na HASH MEDIA EMPIRE, Mc Nice yavuze ko mu Rwanda hategurwa ibikorwa by’imyidagaduro byinshi ariko ababitegura bo bakigira nk’aho abo bakorana batazasaza bakirengagiza abakizamuka.

Yagize ati” Ese niba abategura ibitaramo bibanda ku bamaze igihe bakora ntibarebe impano zikizamuka, abo bakorana ntibazasaza?

Ubu se ko bamenya abahanzi bagezweho bakabasimbuza abatagezweho kuki batamenya ko n’aba Mc bato bakeneye ikibuga ngo bazasimbure abazaba bananiwe?.

Reba nk’uyu Mugabo utegura ibitaramo Mushyoma Joseph kubera iki atagiha akazi King James si umuhanzi mwiza? Ariko ntabwo agezweho rero nareke kwirengagiza nkana abashyushyarugamba(MC) bashya kuko ejo azabakenera”.

Mc Nice akomeza avuga ko hakwiye kujya harebwa impano nshya kuko abo bita abagezwe hari n’ubwo baba badashoboye nk’abari kuzamuka cyane ko we yemeza ko buri munsi havuka udushya abasaza bagasigara.

Mc Nice uvuga ibi asanzwe ari umushyushyarugamba umaze kuba munini kuko ajya yitabazwa mu bitaramo binyuranye birimo ibya CHOGM,Tour Du Rwanda n’ibindi.

Akaba asaba ko haba impinduka zihereye kuri Mushyoma Joseph Boubou ukunda gutegura ibitaramo ngaruka mwaka bya Iwacu Muzika Festival agatera akajisho kuba MCs bakizamuka kuko ngo azabakenera imyaka iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abunganizi ba P Diddy muby’amategeko batangaje ko adakunda ibiryo byo muri gereza

Next Story

Kigali Green Complex izaba ari inzu ndende mu Rwanda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop