Advertising

Byinshi kuri Pseudocyesis indwara yo kwibeshyera ko utwite

12/10/2024 15:14

Indwara ya Pseudocyesis banayita False pregnancy cyangwa phantom pregnancy (Grossesse fantôme) ni indwara ifata igitsina gore aho yibeshyera ko yasamye (gutwita) ndetse ibimenyetso byo gusama bikagaragara nyamara ibipimo nta gusama biba bigaragaza kuko uko gusama aba ari nta guhari.

Ni abantu bake bagaragaweho n’iyi ndwara kuko abantu bari hagati 1-6 mu bantu ibintu 22 nibo bonyine barwara iyi ndwara. Abantu bari hagati y’imyaka 16-39 nibo benshi barwara iyi ndwara nk’uko tubikesha Clevelandclinic.

Umuntu urwaye pseudocyesis aba agaragaza ibimenyetso byose nk’iby’umuntu utwite birimo kubura imihango, kubyibuha, kugira munda hanini, kuzinukwa bimwe mu biribwa, kuruka ndetse n’ibindi.

Abahanga mu by’ubuzima ntibahamya neza icyaba gitera iyi ndwara gusa bikekwa ko ari ibibazo by’imitekerereze (Psychological factors) ndetse n’imisemburo (Hormones) ikabigiramo uruhare.

Imwe mu mpamvu ishobora gutuma umuntu arwara iyi ndwara yo kwibeshyera ko utwite ni ubushake bwinshi bwo gushaka gutwita, kubura urubyaro, gutinya ko waba warasamye, agahinda gakabije no guhorana impungenge, gufatwa ku ngufu, kuba inda yaravuyemo inshuro nyinshi no kugira ihahamuka.

Ntibishoboka ko umuntu ashobora gutwita byanyabyo bivuye kuri iyi ndwara ya pseudocysis n’ubwo aba agaragaza ibimenyetso nk’iby’umuntu utwite.

Ese pseudocyesis ishobora gukira?

Uburyo bwa mbere umuntu ufite iyi ndwara afashwamo ni ukuganirizwa akumvishwa ko adatwite, akanakorerwa isuzumwa isuzumwa. Abaganga kandi mu gufasha umuntu urwaye iyi ndwara bavura ibimenyetso by’umuntu utwite bakaba bakoresha nk’imisembura ituma umugore/umukobwa yongera kubona imihango.

By’umwihariko pseudocyesis ivurwa nk’indwara yo mu mutwe.

Umuryango mugari wa umunsi.com tubifurije ubuzima buzima, ishya nihirwe mubyo mukora byose. Ufite igitekerezo, ikibazo cyangwa ikifuzo ntuhweme kutwandikira kumbuga nkoranyambaga zacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Porogaramu (Application) ugomba gusiba muri telefone yawe byihutirwa

Next Story

Kenya : Umugore yatangaje ko yakoreshej e arenga Miliyoni 4 RWF avuza injangwe ye gusa bikarangira ishyinguwe

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop