Advertising

Compressed by jpeg-recompress

Uko wakwirukana udushishi mu nzu

12/10/2024 12:36

Udukoko twitwa udushishi n’ubwo ari duto iyo twageze mu nzu turabangama ugasanga twangije byinshi. Igihe ukunda kubona utwo dukoko mu nzu iwawe cyane cyane mu gikoni kuko ariho haba hari ibiryo bidukurura dore uko watwirukana ukoresheje imiti karemano :

Kugira isuku : Hari abantu usanga bagirira isuku ahantu hagaragara gusa uganga ahatagaragara batahakorera isuku. Urugero niba mu gikoni harimo akabati ugasanga munsi yako harimo imyanda rimwe na rimwe hakaba haratembeyemo ibiryo bigakurura udushishi tugakwira mu nzu hose.

Ni byiza rero kujya ufata umwanya ugakora isuku witonze ibintu bidakunda guterurwa nabyo ukabikuraho, aha twavuga nka za tapi cyane cyane zimwe za plastiki ziba ziri mu byumba no mu bikoni kuko iyo ziguma ahantu hamwe ntizikurweho usanga zarabaye indiri y’udukoko duto dukunda kuza mu nzu.

Gushushanya n’ingwa aho bunyura cyangwa se ukahasuka ifu y’ingwa : iyo ubushishi bukunda kugutera ushobora gufata ingwa bandikisha ku kibaho ugashushanya hasi aho bunyura ku muryango buhita butinya kuhanyura bugasubirayo.

Gukoresha indimu na vinaigre : kunyanyagiza umutobe w’indimu ahantu hateye inshishi bituma zihunga kuko zitinya impumuro y’indimu. Utabonye indimu ukoresha vinaigre

Ibindi wakoresha

Poivre y’umukara( poivre noire) ukayinyanyagiza ako zikunda kunyura
Kuvanga akayiko k’umunyu n’isukari ukanyanyagiza aho zinyura nabyo birazirukana
Ikawa nayo irebaho mu kwirukana ubushishi
Gusuka amazi ashyushye ku cyari cyabwo( aho zituruka)

Nguko uko wakitabara igihe watewe n’inshishi iwawe mu rugo ariko ukajya wibuka no kugira isuku kuko umwanda ariwo soko y’ubushishi mu rugo.

Umuryango mugari wa umunsi.com  turabashimira kubwi inkunga mudutera, ubaye ufite igitekerezo, inyunganizi cyagwa ikintu ushaka ko twagukorera ubushakashatsi ntuhweme kutwandikira muri comment  cyangwa kumbuga nkoranyambaga zacu.

Compressed by jpeg-recompress

Source : Journaldefemmes.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ibimenyetso byakwereka ko umugore wawe afite undi mugabo bakundana

Next Story

Bimwe mu bintu bitangaje uratungurwa no kumenya

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi
Go toTop