Advertising

Sheebah Karungi yashyize hanze amafoto yuzuye ibinyoma

05/10/2024 07:02

Nyuma y’igihe ahisha cyane ibyo kuba atwite. Sheebah Karungi yashyize hanze amafoto yavugishije benshi mu bafana be. Amakuru avuga ko amafoto yashyize hanze ari aya kera y’ibinyoma byo kuba atwite.

Amakuru avuga ko Sheebah Karungi atwite iy’amezi 4 dore ko yerekanye iyi nda bwa mbere ubwo yari mu gitaramo cye Neyanziza Concert gusa ubu umuri hafi akaba yavuze ko atwite inda y’amezi 4 bihabanye n’ibyo yashyize hanze bigaragara ko ikuze.

Aya mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye y’umuhanzikazi Sheebah Karungi yagiye hanze, yagaragaye nk’Umwamikazi ubwe , ahandi yigaragaza nk’umugeni arenzaho ngo “Neyanziza”.

Ibihuha bivuga ko Sheebah Karungi atwite byaherukaga ku wa 14 Mata uyu mwaka aho yagaragaye mu mashusho asa n’urimo kubyina inda ye isa n’irimo umwana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru icyo gihe , Sheebah yavuze ko adatwite asaba abaturage kumuvira kuri nyababyeyi. Amakuru ahari ubu avuga ko ashobora kuba amaze amezi 4 atwite cyangwa akaba yaribarutse.

SanyukaTV yo muri Uganda bagize bati:”Amakuru dufite ni uko Sheebah atwite. Nta gitaramo na kimwe azajyamo muri Nzeri cyangwa mu Ukwakira. Ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho amafoto ya kera. Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko atwite iy’amezi 4″.

Sheebah Karungi ni umuhanzi wo muri Uganda akaba umwe mu bamaze kubaka izina.’

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bumeze nk’imodoka ! Uyu munsi nawe wagenda muri Speed Boat ubwato busangwa kuri El Classico Beach

Latest from Imyidagaduro

Go toTop