Advertising

Selena Gomez asanga kuvuga umubare w’amafaranga utunze atari umuco mwiza

03/10/2024 10:05

Umuhanzikazi Selena Gomez, yatangaje ko atajya agira umuco wo kuvuga ku bijyanye n’imitungo cyangwa umubare w’amafaranga atunze kuko abona atari umuco mwiza.

Uyu mukobwa w’imyaka 32, uherutse kujya ku rutonde rw’abaherwe batunze Miliyari nyinshi z’amadolari, yanze gusubiza ibibazo birebana n’umutungo we mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru  Entertainment Tonight ubwo yari  mu Iserukiramuco rya Filime muri New York.

Selena, wamenyekanye cyane binyuze muri kompanyi ye ifasha abagore kugira uburanga yose Rare Beauty, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 1.3 z’amadolari. N’ubwo afite ibi  byose, Selena Gomez akomeza kwicisha bugufi kandi akirinda kuvuga iby’ayo mafaranga mu ruhame nk’uko bizwi ku bindi byamamare bitandukanye.

Yagize ati, “Ku giti cyanjye, ntekereza ko kuvuga ku mafaranga ari ibintu bidakwiriye.” Yongeyeho ko yishimira cyane abantu bamufashije kugera kuri ibyo byose. “Nshimira cyane abantu bose bagura ibicuruzwa byanjye, kuko nibo batumye inzozi zanjye zigerwaho,” uyu mukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi yabivuze ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Selena Gomez yashimiye abafana be, agaragaza ko n’ubwo amaze kugera kuri byinshi mu buzima bwe, ari abantu bamugiriye icyizere bakamuha amahirwe yo kwagura ibikorwa bye.

Muri Nzeri 2024, urubuga Bloomberg rwagaragaje ko umutungo wa Selena wiyongereye cyane, aho igice kinini cy’uwo mutungo gikomoka ku bucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza yatangije mu 2019.

Uretse ibyo kandi Gomez yungutse byinshi binyuze mu muziki we, ibikorwa bye byo gukina filime, gucuruza imitungo itimukanwa, kwamamaza ibicuruzwa by’ibigo bitandukanye, ndetse no gushora imari mu mishinga nka Wondermind.

Selena Gomez yasoje avuga ko yishimiye cyane uburyo abafana be bamushyigikiye muri uru rugendo rwose, kandi ko abashimira mu buryo bw’umwihariko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Byinshi kuri 03 Ukwakira , umunsi mpuzamahanga w’abakunzi b’abahungu ( National Boyfriend day)

Next Story

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 herekanywe filme mbarankuru ku rugendo n’ubuzima KABARARI Valens yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Latest from Imyidagaduro

Go toTop