Advertising

Miss Kalimpinya Queen yasuye umwana w’ingagi yise izina umwaka ushize

02/10/2024 11:40

Mu gihe habura iminsi mike ngo umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ugere, Miss Kalimpinya Queen yatembereye muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga anagira umwanya wo gusura umuryango wibarutse iyo yise ‘Impundu’.

Ku wa 29 Nzeri 2024 ni bwo Miss Kalimpinya yasuye Pariki y’Igihugu y’ibirunga, agira umwanya wo gusura umuryango uvukamo umwana w’ingagi yise ‘Impundu’.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru Miss Kalimpinya yavuze ko yahisemo gusura uyu muryango kuko yari akumbuye umwana yise izina. Ati “Nk’umuntu ufite inshingano zo kwita ku mwana nise, nagombaga kuyisura nkamenya uko ihagaze”.

Yakomeje agira ati:” Numva ari ibintu buri wese yagira ibye by’umwihariko abagiriwe ubuntu bwo kwita izina abana b’ingagi. Ku rundi ruhande ndanakangurira Abanyarwanda muri rusange gusura iyi parike kuko ari hamwe mu ho wagirira ibihe byiza aho kuhaharira abanyamahanga gusa.”

Miss Kalimpinya yavuze ko yishimiye kongera kubona umwana w’ingagi yise ndetse akanasuriramo n’umuryango wayo.

Kalimpinya uherutse ‘Kwita izina’ ni umukobwa w’imyaka 25. Yatangiye kwamamara ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akegukana umwanya w’Igisonga cya Gatatu.

Kugeza ubu ari mu bakobwa batinyuye abandi gukina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, umukino yinjiyemo mu 2019.

Kugeza uyu munsi muri shampiyona y’u Rwanda, Kalimpinya ari ku mwanya wa gatatu bityo uko azitwara muri Rwanda Mountain Gorilla Rally, aribyo bizagena uko azasoza umwaka ahagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

MTN yatumye bamwe mu bitabiriye ‘Iwacu Muzika Festival’ mu Bugesera batahana akanyamuneza

Next Story

Leta ya New York igiye gutangiza gahunda yo kuboneza urubyaro rw’imbeba

Latest from Imyidagaduro

Go toTop