Advertising

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ya Mutesi Scovia

28/09/2024 19:38

Ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda , ikipe ya Rayon Sports yakuye amanota atatu kuri Stade Umuganda ihinyuza Mutesi Scovia ufana Rutsiro.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu  tariki 29 Nzeri 2024, aho ikipe ya Rutsiro yari yakiriye Rayon Sports ikayihatsindira igitego 1 ku busa.

Muri uyu mukino igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0:0. Ku munota wa 50 w’umukino nibwo Iraguha Hadji wa Rayon Sports yatsinze igitego ku ishoti rikomeye yateye ari hano y’izamu.

Nyuma yo gutsinda igitego , Iraguha Hadji ntabwo yishimye ahubwo yahise asaba imbabazi kuko yari atsinze ikipe yavuyemo mbere yo kujya muri Rayon Sports. Iki gitego yatsinze ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi kugeza umukino urangiye.

Mu yindi mikino ikipe ya As Kigali yatsinze Muhazi United 2:1, Musanze FC inganya na Marines FC y’i Rubavu 1:1. Ku wa 27 ikipe ya Bugesera yanganyije na Gasogi United , Mukura VS itsindwa na Gorilla  FC 3:1.

Ku wa munsi wa 6 wa Shampiyona Kiyovu Sports izakina na Amagaju , Vision FC yakire Police FC naho Etincelles FC yakire APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bujyamo abantu benshi ! Ngubu ubwato utemberezwamo ugeze kuri El Classico Beach

Next Story

RUSIZI: Umusore yahawe ibihumbi 24 RWF ngo ajye kurangura Mitsingi ayajyana mu rusimbi barayarya asigaranye 5,000 abisindamo

Latest from Imikino

Go toTop