Advertising

Yatangiye ku bihumbi 70 RWF none yinjiza Miliyoni 3 RWF buri Kwezi

28/09/2024 16:10

Mukarwego Clementine uvuga ko yatangiriye ku bihumbi 70 by’Amafaranga y’u Rwanda ubu akaba ageze ku mushahara wa Miliyoni 3 RWF. Avuga ko yafashijwe no gutinyuka no kugira umutima mwiza wafashije abatishoboye yahuraga nabo bikamubera ubuhamya bwamugwizaga ho abantu.

Mukarwego Clementine wo mu Karere ka Karongi Umurenge wa Rubengera , Akagari ka Kibirizi, wahawe izina rya Mutima mwiza, yagize ati:”Navukiye mu muryango ukennye cyane , maze kumenya ubwenge nsanga nderwa na Nyogokuru na Sogokuru kuko ababyeyi banjye bapfuye ndi muto. Nakomeje kubaho gutyo , maze kumenya ubwenge nkajya ndajya mu mirima y’abandi gushakamo ibishyimbo babaga basize  inyuma ( Guhumba ), nyuma yo kubihumba nabitwaraga ku isoko babigura nkarangura udusambaza nkatugurisha tukabona ubuzima bw’uwo mwanya”.

Yakomeje agira ati:”Ubuzima bwarakomeje burandya nk’umwana wariho muri ubwo buzima bugoye nka komeza guca inshuro ni rwanaho kuko numvaga ko gukora cyane hari icyo bizangezaho , ibyo bikampa imbaraga”.

Avuga ko yaje gushaka umugabo , nawe akaza gupfa , akajya i Kigali ari naho hamuhaye intangiriro y’ubuzima afite kugeza. Ati:”Naje gushaka umugabo , arapfa ansira umwana umwe nkajya ndatisha akarima kamwe nkashyiramo utuntu ariko tukanga kwera kubera ubuzima bubi si nkuremo n’ibyo nahinze.

Nagumye muri ibyo none nyuma hadaciye kabiri nza guhura n’umuntu wari uwaho twari dutuye, ajyana i Kigali, ntangira ku mu mukorera muri Resitora ye ndino kwigiramo kubera intego nari mfite yo kuzagira icyo nigezaho”.

Yakomeje agira ati:”Mu 1998 nibwo nafashe umwanzuro wo kwikorera kuko narimfite ibihumbi 70 RWF narimaze kuzigama kuri uwo muntu nakoreraga. Muri uwo mwaka natangiye gukora ariko ntangira ndi umuntu ushaka ibyo kurya by’uwo mwanya. Muri 70,000 RWF nakuyemo ibihumbi 35 RWF nkodeshamo amezi  5  inzu idahenze yo gucururizamo Resitora ubundi nkoresha asigaye mu guhaha n’ibindi ariko urumva ko byari bike.

Kuri we ngo byari urugamba rukomeye ariko amaze kubyiyemeza yahise akoresha icyapa kinini kugira ngo abantu bamenye ko ahari azabashe kubona amafaranga n’abaguzi.  Ati:”Nshatse udusafuriya iwacu, n’udusahane mpahisha ayo narimfite ntangirira kuri duke. Ubwo rero nahise nigira inama yo gukoresha icyapa kinini gishyirwa ku muhanda, nkagura nk’ibiro bibiri by’umuceri, nkamanyuza igitoki , mbese mpera kuri duke cyane ariko ku bw’amahirwe tukagurwa”.

UKO YAJE GUHABWA IZINA RYA MUTIMA MWIZA AGIKORESHA KUGEZA UBU.

Yagize ati:”Muri uko gukorera mu buzima bugoye ndangura duke, nakoresheje ubwenge bwo kwakira abantu neza, kuko inaha hari benshi , uje wese nka mwakira, nkateka neza, mbese ngira umwihariko wo kugira urukundo muri njye , nkagira impuhwe.

Kubera ubuzima bubi nanyuzemo sinihanganiraga kubona umuntu ushonje. Hari ubwo umuntu yazaga nkabona arababaye kandi nta mafaranga afite nkamuha ibyo kurya , ubwo uko agiye yishimye Imana ikampa umugisha ariko nawe agatanga ubuhamya bwiza. Ni uko navuga nagiye nzamuka bambatiza mutima mwiza kugeza ubu ahantu hose niryo nitwa ni nayo turufu navuga”.

UKO YAGEZE KU MUSHAHARA WA MILIYONI 3 YIHEMBA BURI KWEZI.

Avuga ko gutekereza kure n’ubushobozi yagiye ageraho, byamufashije kujya yagura ubucuruzi bwe umunsi ku munsi akiyambaza ibigo by’imari agamije guhimba ubucuruzi bushya , kongera ubwo afite agaragaza ko yaje kugura ikibanza, akubakamo inzu nini y’agaciro ka Miliyoni 80 RWF , akagira ahantu hagera kuri 5 yashyizemo amacumbi akaba afite na Resitora.

Ati:”Nakomeje gukora ari nako nzigamira iminsi kuko uko yagendaga indi igataha naje kwiyambaza ikigo cy’imari mfata inguzanyo y’amafaranga make ariko ubu ntibuka umubare wayo nyikoresha neza , ku buryo kugeza ubu nubatse inzu hano mu Mujyi ifite agaciro ka Miliyoni 80 RWF, na Resitora. Mfite abakozi bagera kuri 20 mpemba buri Kwezi ndetse nkaba nshobora kwinjiza Miliyoni zigera kuri 3 RWF uko Ukwezi gushize ziva mu macumbi yanjye , Resitora no mutundi dukorwa duto duto ngenda nkora”.

Yakomeje agira ati:”Ibyo byose biva mu gukora cyane, kugira icyerekezo no gukoresha amahirwe Leta iduha nk’abikorera by’umwihariko abagore kandi ndateganya kubaka inzu igeretse nkashyiramo amacumbi na Resitora iri ku rwego rwiza”.

Umwe mu bakozi ba Mukarwego Clementine utifuje ko imyirondoro ye ijya hanze , yavuze ko ubuzima abayemo abukesha umukoresha we (Mukarwego Clementine). Ati:”Ubuzima mbayemo mbukesha ‘Boss’ wanjye, uriya mubyeyi ampemba neza nanjye nkabasha kubaho nteganyiriza ejo hazaza kuko biri no mu byo atwigisha. Tumaranye igihe ni imfura kandi atubera urugero rwiza”.

Undi yagize ati:”Afite ubucuruzi butandukanye hafi ya bwose bwibanda kuri Resitora n’amacumbi , dukora akazi ke neza nawe akaduhemba neza. Ikintu maze ku mwigiraho ni ugukora cyane”.

Umuturage uturiye hafi y’aho afite amacumbi mu Karere ka Karongi, Umulisa Marie Melissa yagize ati:”Rimwe na rimwe mpaca inshuro, tumwita Mutima mwiza kuko ntabwo tuzi izina rye kuko aranadufasha cyane”.

Mukarwego Clementine avuga ko inama atanga umunsi ku munsi iba igamije gusaba abari n’abategarugori kwitinyuka bagakora bakiteza imbere kuko nabo bashoboye.

Leta y’u Rwanda isaba urubyiruko, abari n’abategarugori gukora bakiteza imbere mu rwego rwo kwigira no kwitinyuka. Leta kandi yashyize imbaraga mu bumenyi ngiro no kwihangira imirimo kugira ngo buri wese azabashe gukora atange n’akazi ku bandi by’umwihariko muri gunda y’Igihugu y’iterambere y’imyaka itanu ya NST2 izarugeza muri 2029.

Inzu yiyubakiye ikaba irimo ibyuba byo kuraramo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kina Music yatangaje umuhanzi mushya

Next Story

Bujyamo abantu benshi ! Ngubu ubwato utemberezwamo ugeze kuri El Classico Beach

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop