Advertising

Kina Music yatangaje umuhanzi mushya

28/09/2024 15:57

Itsinda rya Kina Music riyoborwa na Ishimwe Clement akaba umugabo wa Butera Knowless , ryatangaje umuhanzi mushya yitwa Zuba Ray.

Ni umukobwa batangaje ko nawe agiye gutangira gukorera muri uyu muryango usanzwemo abandi bahanzi batandukanye barimo ; Butera Knowless [Mama Kina Music], Platini P  Nelly Ngabo n’abandi.

Mu itangazo Kina Music yashyize hanze , bagize bati:”Kina Music itangaje umuhanzi mushya witwa Zuba Ray , hamwe n’indirimbo ye nshya yise ‘Igisabo”.

Bakomeje bagira bati:”Kigali – Rwanda, Nzeri 27, 2024. Kina Music yishimiye kubatangariza Zuba Ray w’imyaka 20 y’amavuko , uririmba injyana ya R&B na Afro Afro Pop”.

Ati:”Indirimbo yahereyeho ni ‘Igisabo’ yiganjemo ubutumwa bw’ubuhamya bwe”.

Kina Music bakomeje bavuga ko mu gihe cya vuba ari bwo indirimbo ye yahereyeho izajya ku mbuga zitandukanye.

Umunsi.com, turi kubashakira amakuru arambuye kuri we.

Tom Close ni umwe mu bahaye ikaze Zuba Ray
Previous Story

Umusaza w’imyaka 63 wasoje Kaminuza yagaragaye ari gucuruza ibigori ku muhanda

Next Story

Yatangiye ku bihumbi 70 RWF none yinjiza Miliyoni 3 RWF buri Kwezi

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop