Advertising

Umusore yabenze umugore we nyuma y’icyumweru bakoze ubukwe amuhoye kudahuza ubwoko bw’amaraso

28/09/2024 10:13

Umusore wo muri Nigeria yatangaje ko yatandukanye n’umugore we bari bamaze igihe gito bakoze ubukwe amuhoye ko badahuje ubwoko bw’amaraso.

Ibi bangajwe n’uyu mugabo byatangaje benshi hibazwa indi mpamvu yabimuteye (Kwanga uwo bari bamaranye igihe gito) na cyane ko bumvaga iyo atari impamvu yatandukanya abantu.

Uyu mugabo yakoze ibi anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha , yifashisha ifoto yo mu bukwe bwabo.

Mu magambo ye yagize ati:”Twakoze ubukwe mu Kwezi kwa Gatanu none duhise dutandukana kubera kudahuza ubwoko bwacu bw’amaraso”.

Yakomeje agira ati:”Imana irabizi ko nkukunda cyane ariko tugomba gutandukana kubwo kwirinda uburibwe bw’igihe kirekire. Ndagusengera Imana ikuyobore ku muntu muhuje vuba. Iteka uzahorana umwanya mu mutima wanjye”.

Iyo abashakanye bafite ubwoko bumwe bw’amaraso nka AA, ntabwo bigira ikibazo mu byerekeye kubona urubyaro nk’uko ikinyamakuru Quora kigaragaza ko aba bombi baba bashora gushakana kandi bakabyarana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umukobwa wagaragaye ari kwambika umukunzi we yavuze amagambo yatangaje benshi

Next Story

Rutsiro: Barasaba amazi meza nyuma y’imyaka irenga 5 banywa bakanatekesha ibiziba

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop