Advertising

RUBAVU: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2025A – AMAFOTO

17/09/2024 20:14

Kuri uyu wa 17 Nzeri 2024, mu Karere ka Rubavu hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2025A mu Mirenge yose uko ari 12.

Mu karere ka Rubavu, hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2025A mu mirenge yose aho umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nzabonimpa Deogratias, yifatanyije n’abahinzi b’ibirayi.

Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabereye  kuri site ya Gahanika mu Murenge wa  Mudende, ahateganyirijwe ibirayi  ku buso bungana Hegitari 6.

Nzabonimpa Deogratias  yasabye abaturage kujya bahinga ariko bakanibuka gufata neza ubutaka bwabo kuko ari byo by’ingenzi bakanibuka gufata ubwishingizi bw’ubutaka bwabo kuko bishobora kubagoboka mu gihe bahuye n’ikibazo bigendanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati:”Guhinga gusa nti bihagije, ahubwo no gufata ubwishingizi bw’ibihingwa ni ingenzi bitewe n’imihindagurikire y’ikirere iza igihe tutabyiteguye”. Yasabye buri wese ufite umurima kuwuhinga, kugira ngo bubyazwe umusaruro bityo buri muturage abone ibimutunga bihagije no gusagurira isoko bigerweho.

Nzabonimpa Deogratias  yibukije ko ubukungu bwose bushingiye ku butaka,  ari nayo mpamvu bugomba  kubungabungwa, burwanywaho isuri, hagaterwa ibiti birwanya isuri, ibivangwa n’imyaka ndetse  no gukoresha imborera cyane mu rwego rwo kuvugurura ubutaka.

Ubuyobozi bbwasabye abaturage ko kugira ngo ibiryo biboneke bizagirwamo uruhare n’abahinzi bubahiriza amabwiriza.

Bamwe mu bahinzi bagaragaje akanyamuneza batewe no kuba igihembwe cy’ihinga cya 2025A cyatangirijwe iwabo,bashimangira ko biteguye gukorana n’inzego zitandukanye bagamije kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ramjaane wamamaye mu rwenya yahaye inka umugore wa Pasiteri Théogène Inzahuke

Next Story

Nicki Minaj yabaye igitaramo muri Nigeria

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop