Advertising

Mu rwego rwo kurengera bidukikije Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga iri mu bushakashatsi mukongerera imbaraga za batiri za moto zikoresha amashanyarazi

10/09/2024 14:11

 

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kuzamura ubukungu bw’abaturage, Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, iri gukora ubushakashatsi bwo kongera ubushobozi bwa batiri za moto z’amashanyarazi. Ubu bushakashatsi bufite intego yo kugabanya ikiguzi cyo gukoresha moto, ndetse no kugabanya umwanda uva ku mwotsi w’imodoka zifashisha lisansi.
Pascal Hategekimana, umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda, aganira n’itangazamakuru yagaragaje ko iri shuri riri gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye nka ENERGICOTEL ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzafasha guhindura moto zisanzwe zikoresha lisansi zikajya zikoresha amashanyarazi.
Hategekimana yasobanuye ko moto z’amashanyarazi zifite inyungu nyinshi mu bijyanye no kugabanya umwuka wangiza ikirere, cyane cyane mu mijyi nka Kigali aho moto nyinshi zikoresha lisansi zitumura umwotsi mwinshi.

Pascal Hategekimana, Umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda

Yagize ati: “Izi moto z’amashanyarazi ntgira umwotsi wangiza ikirere, kandi ikindi ni uko zidakenera serivisi nyinshi nka za moto zisanzwe, ibyo bikagabanya n’ikiguzi cyo kuzitaho uzikoresha harimo kuzimera amavuta.”
Yongeyeho ko izi moto z’amashanyarazi zifasha mu kugabanya igiciro cy’imikorere ya buri munsi, kuko zidakenera kwitabwaho kenshi nka moto zisanzwe.
Ati: “Ikiguzi cyo kuyitaho kiba gito cyane, ntabwo zikenera kumenerwa amavuta cyangwakujya mu magaraje kenshi.”
Uyu mushinga wo kongera ubushobozi bwa batiri uzafasha cyane mu kubaka ubukungu burambye, aho abaturage bazabasha gukoresha moto z’amashanyarazi zidakoresha lisansi kandi zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende, bikazafasha abaturage baturuka mu bice bitandukanye, haba mu mijyi ndetse no mu cyaro.
Uretse inyungu mu bijyanye no kwita ku bidukikije, izi moto z’amashanyarazi zinatanga amahirwe yo gukomeza kugabanya ubushomeri no gufasha abaturage kwinjira mu bucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bimwe mu bintu byo kwitega muri UEFA Champions League y’uyu mwaka 2024-2025

Next Story

Nyampinga w’Ububiligi ari mu Rwanda

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop