Advertising

Kenya: Umugabo yishe umugore we amugonze nawe ashaka kwiyica

25/08/2024 08:13

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kericho , umugabo yishe umugore amugongesheje moto.

Nk’uko bitangazwa na Police yo muri aka gace, uyu mugabo witwa Schadrack Malel  Sigei yishe umufasha we witwa Sharon Chepkirui w’imyaka 22 y’amavuko amusanze aho bari bakodesheje inzu babagamo.

Ibi byabaye ku wa 23 Kanama 2024 ubwo uyu mugabo ngo yacyuye moto yihuta ahita agonga umugore we. Abatanze amakuru y’ibanze , bavuze ko bumvise urusaku rwinshi cyane rwakurikiwe induru yavaga mu rugo rw’aba bombi.

Police yatangaje ko mu rugo rwa Schadrack na Sharon , harimo umwana wabo w’umukobwa w’umwaka umwe, wari warahawe uburozi aho ngo bahise bamujyana kwa muganga agahabwa ubuvuzi bw’ibanze bwamufashije kuzanzamuka.

Umurambo wa nyakwigendera wagonzwe wajyanywe mu Buruhukiro bwa Londiane Hospital.Andi makuru avuga Malel yagereje kwiyica ariko umugambi we ntabashe kuwugeraho.

Previous Story

Fica Magic, The Same na Isha Mubaya mu bahanzi bazagaragara mu Iserukiramuco ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza’

Next Story

Minisitiri w’urubyiruko na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda batanze ubutumwa ku rubyiruko muri yubile y’imyaka 2025 y’Ubukristu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop