Muri Yubile y’urubyiruko yahimbarijwe muri Diyosezi ya Ruhengeri hanasozwa Forum ya 21 yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse yari yiganjemo urubyiruko gusa niho aba bombi batangiye ubutumwa ku rubyiruko.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kagali yagize ati :”Rubyiruko, ni mwe benshi muri Kiliziya no mu gihugu, kandi ni na mwe Kiliziya y’ejo n’u Rwanda rw’ejo. Hamwe na mwe turashimira Imana kubera Yubile y’imyaka 2025 y’ubukristu, n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Mukomereze aho kuba ikimenyetso cy’amizero, muri Kristu.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi  Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdllah, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice n’abandi bashyitsi bo mu nzego za Leta bitabiriye ibirori byo gusoza ihuriro ry’urubyiruko no guhimbaza yubile y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu anabaha ubutumwa mukubiyemo inyigisho.
“Nta muntu usenga, ukunda Imana uba adafite fraicheur. Ukunda Imana aba akeye.” Minisitiri w’Urubyiruko yashimye uko urubyiruko rwaserutse mu myiyereko rukeye. yakomeje agira ati:Â “Ntabwo gusenga bidukuramo gutekereza.”yasabye urubyiruko gushishoza.
Bamwe mu babyeyi bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bakiriye urubyiruko rwari mu ihuriro ku rwego rw’Igihugu bavuze ko bishimiye kubakira kandi babasigiye umugisha, ibyishimo gusangirira hamwe isengesho n’ibindi bityo na bo biyemeje gukomeza kurera neza abakiri bato kugira ngo Kiliziya itazigera ibura abana beza nk’aba bitabira ibikorwa bya Kiliziya.
Nyuma y’Igitambo cya Misa isoza ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu no guhimbaza yubile y’urubyiruko, ibirori byabimburiwe n’akarasisi kari karyoheye amaso kakozwe n’Urubyiruko n’imiryango ya Agisiyo Gatolika babarizwamo mu ndirimbo ya Yubile.