Advertising

Ama G The Black yasabye abantu guha agahenge Yago

12/08/2024 09:47

Umuhanzi utajya yinyuza ku ruhande iyo bigeze ku kuvuga ibi murimo , Ama G The Black, yagaragaje ko Yago adakwiriye gukomeza guhorwa ko yafashije abantu.

UKO BYATANGIYE !

YAGO yatangiye kuvugwa mu buryo butandukanye ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise SUWEJO maze agatangaza ko kubera uburyo arimo gutegura YouTube Channel ye ayubakira Studio, agiye kuba yihaye akanya gato.

Uretse kubaka Studio ya Yago Tav Show, yari yavuze ko arimo kwita kandi ku mwuga we wo kuririmba nk’impano ye kuko ngo yabikunze akiri muto ariko ubushobozi bukabura. Muri iki gihe, Yago yakoze indirimbo nyinshi ndetse agera n’aho ategura igitaramo cya Album “SUWEJO” , aza no gutwara igihembo nk’umuhanzi mushya utanga icyizere muri muzika Nyarwanda.

Kuva uwo munsi ,benshi bagiye bagaragaza ko uyu muhanzi bamukunze kuva kera ariko bakamukunda akora abiganiro kuri YouTube kuko ngo hari ibyo yakoraga byafashaga abaturage bari mu buzima bubi by’umwihariko nk’ibyo yakoraga yasanze abantu ku muhanda. Hano mu Rwanda, nta watinya kuvuga ko Yago ari we mu nyamakuru kuri YouTube, ufasha abafite ubuzima bubi babayemo abasanze aho bari bitagombeye ko babanza kumenyekana.

Muri ibi bihe byo kumuvuga mu buryo butandukanye, Yago yagiye avuga ko atifuza gukora nk’abandi banyamakuru bagenzi be , barya amafaranga y’abandi mu buryo butari bwiza.Gusa akajya akora ariko anyuzemo indirimbo dore ko yageze aho agatandukanya Channel ye y’ibiganiro na Channel y’indirimbo.

Nyuma yaje kuzamo iby’igitaramo cya Album Launch ahabwa ikibanza gusa nyuma uko yacyishyuje nabyo byabaye ikibazo kuko bavuze ko yagombaga gutegereza. Ibyagiye bivugwa kuri YAGO ni byinshi gusa we nk’umuhanzi yagaragaje ko atazabivamo icyakora agaruka mu murongo w’ibiganiro kugeza afunguye Yago TV Show Uganda tutazi aho yahereye.

IBYO AMAG THE BLACK YATANGAJE.

Umuhanzi Ama G The Black adaciye ku rehande yasabye abantu guca bugufi kuko Yago yabafashije bityo ko badakwiriye kumwirura inabi.

Yagize “Mwamuretse, arimo kwihigira ubuzima. Njye nabajije umuntu ni joro, Yago yakoze iki gituma aba ‘topic’ y’igihugu. Ni igiki Yago yakoreye abantu ? Twese yaradufashije na bariya bose birirwa bavuga yarabafashije ndabizi twabaga turi kumwe. Inyiturano ni iriya”. Amag the black yagereranyije n’inkware .

Kugeza ubu icyari gisa n’ikirangiye ni ikjyanye na YouTube Channel ye yari yibwe , ikagarurwa ariko uwayibye akagezwa imbere y’Urukiko.

Previous Story

Nyuma yo gukundana n’umusore imyaka 6 bagatandukana Munagi Eve abona akiri umwana utabasha kubyara

Next Story

FC Barcelona igiye kubona Captain mushya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop