Advertising

Indirimbo Dore Imbogo ya nyakwigendera Vava wari uzwi nka Dorimbogo, igiye kuzuza abayirebye million 1

29/07/2024 18:27

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 nibwo hamenyekanye amakuru ko Vava wamenyekanye nka Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi, aho yaguye mu Bitaro bya Kibuye mu karere ka Karongi, ndetse akaba yashyinguwe kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024.

Uyu Mudamu wakunzwe na benshi, yatabarutse asize abana babiri b’abahungu aho umwe afite imyaka 11 undi akaba afite imyaka 8 y’amavuko, aba bana bakaba basigaranye na Nyirakuru. Nyirakuru w’aba bana atuye mu karere ka Nyamasheke ari naho Vava avuka n’ubusanzwe.

Uyu mugore hari bimwe mu bikorwa asize ku Isi, harimo n’indirimbo ze yagiye akora akazishyira kuri shene ya Youtube yitwa Dore imbogo. Muri izo ndirimbo harimo indirimbo yatumye amenyekana yitwa Dore Imbogo, kuri ubu ari nayo yarebwe n’abantu benshi kuri channel ye ya Youtube.

Iyi ndirimbo kugeza magingo aya imaze kurebwa n’abantu bagera ku bihumbi 943, (943k), akaba ari indirimbo yarebwe cyane igisohoka ariko ikaba yongeye kurebwa nyuma yuko hasakaye inkuru yuko Dorimbogo yapfuye.

Iyo ugiye muri comment ziri kuri iyi ndirimbo usanga hariho comment nyinshi zajyiyeho mu gihe kingana n’umunsi umwe cyangwa amasaha, bitewe nuko abantu benshi bagarutse kureba iyi ndirimbo Vava amaze kwitaba Imana.

Mu ndirimbo yakoze si Dore imbogo gusa , ahubwo hari n’izindi nka Mapenzi yarebwe n’abantu ibihumbi 180, Iroma yarebwe n’abantu ibihumbi 119, ndetse na Christimas yarebwe n’abantu ibihumbi 51. Izi ndirimbo zose zimaze umwaka zigiye kuri Channel ya Vava. Gusa Vava yasaga nkuwahagaze gukora indirimbo ahubwo yacishagaho ibiganiro kuri channel ye.

Uretse kuba indirimbo Dorimbogo ari indirimbo yashimishije abantu, ariko ikubiyemo n’ubutumwa bukomeye bwo gutaka igihugu cy’u Rwanda ndetse ikangurira abantu kuba baza gusura u Rwanda kuko rufite ibyiza bidasanzwe, higanjemo Inyamanswa nk’imbogo, Imvubu, Impara, Ingagi n’izindi.

Iyi ndirimbo yakoranye n’uwitwa Emmy, kandi yibutsa Abanyarwanda kutarindira ngo bajye babarirwa uko u Rwanda rusa, ahubwo ko nabo bajya bafata iyambere bagatembera bakamenya ibyiza bitatse igihugu cyabo.

Dore Imbogo (Vava), kandi ntiyari umuhanzi gusa ahubwo yari amenyerewe mu biganiro ku ma youtube channel atandukanye, ndetse yajyaga akorera no kwa Gerard Mbabazi, uyu ari nawe wagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kujya kumushyingura.

Dorimbogo kandi yajyaga yifashishwa n’Abanyarwenya batandukanye bakamukinisha muri filime z’urwenga babaga bateguye. Ibi bivuze ko Dore Imbogo ubwo yamaraga kwamamara yahesheje amafaranga menshi abantu bakoresha urubuga rwa Youtube, kuko nuwo batakoranye ikiganiro ntiyaburaga inkuru amkoraho akinjiza.

Abasanzwe bazi Uyu mubyeyi bavuga ko yariwe byiringiro by’umuryango we dore ko ari nawe wari ubatunze, Nyina ndetse nabo bana be. Gusa nyuma yo gupfa  ubu haribazwa  uko umuryango wa Vava ugiye kubaho.

Gusa abibaza uko umuryango wa Vava ugiye kubaho baranibaza  niba Youtube Channel ya Vava izakomeza gukoreshwa na Management ye ubundi ikajya igaburira umuryango we, cyangwa niba Management ye izahita iyegukana ikayijyana.

Kuri ubu rero indirimbo Dore Imbogo yatumye Vava amenyekana, igiye kuzuza abayirebye bagera kuri million bitewe nuko nyuma y’urupfu rw’uyu mudamu abantu benshi bakomeje kuyireba bayimwibukiraho, kuri ubu imaze kurebwa na 942k .

 

Previous Story

Uwarwaje Vava ararize cyane anamuririmbira indirimbo yamuhimbiye

Next Story

Impuzamashyaka ya Green Party muri Afurika yashimiye Dr Habineza Frank uyobora DGPR/green party mu Rwanda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop