Advertising

Beyonce yahaye Kamala Harris uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye mu bikorwa byo kwiyamamaza

23/07/2024 21:04

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kamala Harris yinjiriye mu ndirimbo ya Beyonce yitwa Freedom ubwo yakoraga uruzinduko rwa mbere mu bikorwa  byo kwiyamamaza ku wa Mbere.

Umunsi umwe nyuma y’uko Perezida Joe Biden atangaje ko ataziyamamariza manda ya kabiri mu matora ya 2024, Visi Perezida Kamala Harris yahise atangira urugendo rwo kwiyamamaza. Ku wa Mbere, yakoze ikiganiro cya mbere imbere y’abantu kuva Joe yamwemeza nk’umukandida, yinjiriye mu ndirimbo ya Beyonce yitwa Freedom. Nk’uko byatangajwe na CNN, itsinda rya Kamala ryahawe uburenganzira n’abahagarariye Beyonce bwo gukoresha iyo ndirimbo mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ku wa Mbere mu gikorwa cye cyambere cyo  kwiyamamaza, Kamala yinjiriye muri aya magambo y’indirimbo: “Freedom, Freedom / Where are you? / ‘Cause I need freedom, too / I break chains all by myself / Won’t let my freedom rot in hell / Hey! I’ma keep running / ‘Cause a winner don’t quit on themselves.”

Uretse kuba kandi Beyonce yemereye uyu mugore gukoresha indirimbo ye mu matora, ubusanzwe Beyonce afitanye amateka  n’ishyaka ry’Abademokarate bo muri Let zunze ubumwe za Amerika.    Aho  muri 2013, yaririmbye indirimbo yubahiriza igihugu cya Amerika mu muhango wo kurahira kwa Perezida Barack Obama. Mu 2016, Beyonce n’umugabo we Jay-Z nabwo bayoboye igitaramo cyo gushyigikira Hillary Clinton mbere y’amatora mu mujyi wa Cleveland, Ohio.

Ndetse nyuma y’aho Beyonce yaje gutangaza amagambo akomeye agira ati:”Ndashaka ko umukobwa wanjye akura abona umugore ayobora igihugu cyacu kandi azi ko amahirwe ye ari nta mipaka,” “Kandi niyo mpamvu ndi kumwe namwe.”

Mu 2020, Beyonce kandi yashyigikiye Joe Biden na Kamala Harris. Ibi benshi batangiye no gutekereza ko ariyo mpamvu yamwemereye gukoresha indirimbo ye mu bikorwa byo kwiyamamaza.Umubyeyi wa Beyonce , Tina Knowles yaherukaga gushyira hanze ifoto ari kumwe na Kamala Harris ndetse amwifuriza intsinzi.

Beyonce ni inshuti ya hafi ya Kamala Harris

 

Previous Story

Rubavu: DG wa REB yasabye ababyeyi guherekeza abana babo mu bizamini bya Leta

Next Story

Sobanukirwa ibice by’umubiri w’umuntu bitajya bikura kuva avutse kugera apfuye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop