Advertising

Rubavu: DG wa REB yasabye ababyeyi guherekeza abana babo mu bizamini bya Leta

23/07/2024 18:49

Mbarushimana Nelson Umuyobozi Mukuru wa REB yatangije ibizamini bya Leta, asaba abanyeshuri bo kuri GS Kanama Catholic kwirinda gukopera akangurira ababyeyi gukomeza gufasha abana babo kugeza Igihe bazarangiriza ibizamini.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, ku Kigo cy’Ishuri cya GS Kanama Catholic hatangirijwe ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye na Trocome. Umuyobozi Mukuru wa REB Mbarushimana Nelson yatangije ibizamini bya Leta ku kigo cya Gs Kanama Catholic asaba abanyeshuri kwirinda.

Ni umuhango watangiye ku isaha ya Saa Mbili za mu gitondo (8H00′), aho abanyeshuri biga kuri Gs Nyakiliba na Gs Kanama Catholic biga mu masomo bazinduwe no gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu ( Rwanda Nziza ) , no kwiragiza Imana.

Abanyeshuri baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza n’iterambere y’abaturage Ishimwe Pacifique bahabwa amabwiriza y’uko ikizamini gikorwa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze Nelson Mbarushimana yashishikarije abanyeshuri gukora ibizamini bitonze kugira ngo bazabashe kugira amahirwe yo gukomeza Kaminuza batsinze neza ababwira ko gukopera ari ikizira.

Yagize ati:”Ndabasaba kwirinda gukopera, mufate uyu mwanya nk’umwanya w’agaciro, Aya mashuri mu giye kurangiza abafashe gukunda Igihugu. Birabasaba gukora neza kugira ngo muzarangize mufite Ubumwe , mu gire ubupfura, mwirinda guca amakayi yanyu ndetse mukunda umurimo. Rero nagiraga ngo mbifurize amahirwe masa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirine Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage aganira n’aba banyeshuri yagize ati:” Igihugu kirabazirikana mu myigire yanyu , kandi murabona ko Umuyobozi wa REB yaraye agenda kugira ngo aze abaganirize ababwire ijambo ryiza, ababe hafi.

Tuje kubabwira ko tubizeye ariko tubasaba gukora neza ibi ibizamini”. Yakomeje asaba abanyeshuri kutagira ubwoba no kutirengiza ikibazo ngo ni uko cyabananiye , abasaba kutemera gutsindwa.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Mbarushimana Nelson yaganiriye n’abanyeshuri bo kuri GS Kanama Catholic mbere yo gukora ikizamini cya Leta , abaha impanuro.
Mbere yo gutangira ikizamini babanje kwiragiza Imana.
DG wa REB yaherekeje abana mu ishuri abereka uko bitwara.
Ubwo yari ku Kigo cya GS Umubano I ahakoreye abana barimo 2 bafite ubumuga Bukomatanyije bari bafite umusemuzi wabafashije gukora ikizamini neza.
Bamwe mu bana bagaragaje ko biteguye neza ikizamini kandi ko intego ari ugutsinda.
Ishimwe Pacifique , Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, yavuze ko abana bafite ubumuga bakoreye mu Karere ka Rubavu ari 3 ndetse ko bose bahawe ubufasha buhagije.Yasobanuye ko zimwe mu mbogamizi abana bafite ubumuga bafite zirimo n’uburyo bakosorwa zakorewe ubuvugizi ku buryo bizeye ko n’ibitarakemuka bizakemuka vuba bigahabwa umurongo.
Previous Story

Amahitamo ya Nico Williams hagati ya Arsenal na FC Barcelona

Next Story

Beyonce yahaye Kamala Harris uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye mu bikorwa byo kwiyamamaza

Latest from AMATANGAZO

ITANGAZO RY’IBITARO BYA GISENYI

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi ku bufatanye na @RwandaHealth baramenyesha abantu bose ko kuva ku wa 23/2 kugera ku wa 12/3/2024 hari abaganga b’inzobere bazaza
Go toTop